Huye-Rusatira:Umugabo yishe umwana we muto amuziza inyama yari ajabuye mu nkono

Huye-Rusatira:Umugabo yishe umwana we muto amuziza inyama yari ajabuye mu nkono

Mu karere ka Huye, umurenge wa Rusatira, akagari ka Buhimba, umudugudu wa Mucunda, intara y'amajyepfo, umugabo witwa Rucogoza Jean Damascene, yishe umwana we muto amuziza inyama yari ajabuye mu nkono.

Abaturage babwiye hanga.rw dukesha iyi nkuru ko bababajwe n'uburyo umugabo yiyicira umwana.

Abaturage baragaraje agahinda gakomeye bamwe bati:''Turi mugahinda twarize twihanaguye, uyu mwana yatubabaje yaragejeje igihe cyo gutangira amashuri abanza, tuvuye kumushyingura naruhukire mu mahoro".

Bavuga ko uyu mugabo yashakanye n'uwitwa Dancial bafitanye abana 6, ariko ntabwo bari bakibana baratandukanye, uyu mwana witwa Byishimo yashyinguwe mu rimbi rya Kinkanga.

Naho Rucogoza Jean Damascene wamwishe akoresheje inkoni afungiye kuri RIB station ya Rusatira nkuko byemejwe na Murangira Thiery umuvugizi wa RIB.

Rucogoza afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo urupfu umwana w'imyaka 12, aho yaguye mu bitaro bya kaminuza I Butare.