I Musanze uretse muri gare ntahandi ho gutegera, nta n’aho guta imyanda

Abagenda mu mugi wa Musanze binubira ko usibye muri gare nta hadi hateganyijwe ho gutegera imodoka kandi no mu mugi hose nta bikoresho byabugenewe byo kujugunyamo imyanda (poubelles) ziharangwa. Umuyobozi w’Umurenge we avuga ko zihari ndetse ziri kongerwa.

I Musanze uretse muri gare ntahandi ho gutegera, nta n’aho guta imyanda

Abagenda mu mugi wa Musanze binubira ko usibye muri gare nta hadi hateganyijwe ho gutegera imodoka kandi no mu mugi hose nta bikoresho byabugenewe byo kujugunyamo imyanda (poubelles) ziharangwa. Umuyobozi w’Umurenge we avuga ko zihari ndetse ziri kongerwa.

Nibyo mu mugi hari abashinzwe kuwukorera isuku buri munsi ariko ngo ntibikwiye ko abantu bagenda bajugunya imyanda aho babonye kugira ngo aba baze kuyikuraho.

Iradukunda JMV umuturage wo mu murenge wa Cyuve uza muri uyu mugi buri munsi  avuga ko bidakwiye kubona umuntu ashobora gukora urugendo rurerure ajya gutega imodoka muri gare kuko mu mihanda yindi nta “arrêt de bus” zihari.

Abagenzi bavuga ko hakwiye gusubiraho aho imodoka zihagarara hitwa ‘ku magare’ (imbere ya RSSB) hafashaga abaturutse mu muhanda wa Rubavu na Cyanika, hakanashyirwaho aho izituruka i Kigali zihagarara ku badashaka kugera muri gare.

Iradukunda ati : “Mbere hariya Ku magare habaga arrête umuntu yaba adashaka kugera muri gare akavamo akerekeza mu rugo, none bayikuyeho ni mpaka muri gare,  noneho no mu nzira iva i Kigali na ho ni uko kuko nk’iyo ugana Mu mabereshi bakagombye kuhashyira Arrêté kuko bituma abenshi bongera gutega nka moto cyangwa igare bava muri gareˮ.

Mu mugi nta arret de bus, bose bagomba guca muri gare n'utabishakaUretse muri Gare nta handi ho gufatira imodoka

Ntaho kujugunya imyanda

Mu mugi wa Musanze nta hantu hahari hagenewe kujugunya imyanda ku mihanda nubwo abatuye n’abagenda uyu mugi bo bavuga ko bamaze kumva ko bidakwiye kujugunya imyanda aho ariho hose.

Mukamana Gaudence wo mu murenge wa Muhoza Akagari ka Ruhengeri ati « Hari ubwo uba uri kumwe n’umwana akarya biscuit yayimara ukamusaba igishashi cyayo ukakibika kugira ngo uze kugita ahiherereye, cyangwa se n’ikindi kintu cyose waba ufite ushaka kujugunya ukabura ahou gita.  Nkibaza nti za poubelles zabaga muri uyu mugi zagiye he?ˮ

Zimwe muri Poubelles zahoze mu mugi zimaze amezi imbere y'ibiro by'Umurenge wa Muhoza

Zimwe muri Poubelles zahoze mu mugi zimaze amezi imbere y’ibiro by’Umurenge wa Muhoza

Manzi Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza urimo umugi wa Musanze avuga ko poubelles zitavanywe mu mugi, ko ahubwo hari nke zirimo gusanwa, ndetse hakaba haranashyizwemo izindi nshya.

Ati : “Hari izari zarashaje zigomba gusanwa, ubu iziri gusanirwa ku murenge zigera kuri 15, ariko kandi hari izindi nshyashya 30 twongereyemo kandi hariho gahunda yo gukomeza kuzongera kuko uyu mugi urimo uragenda waguka”.

Abaturage ariko bo bavuga ko nta ‘puobelles’ ziri muri uyu mugi kandi iki kibazo kimaze amezi agera kuri atatu.

Ku kibazo cy’uko abagenzi bakuriweho arrêté bari bamenyereye, Manzi avuga ko nubwo iki kibazo kireba Minisiteri y’ibikorwa remezo na Police ariko ngo iyo “arrêt de bus” yavanyweho kuko itari ikwiriye kuba imbere y’urukiko, gereza na kaminuza.

Ati «Ikibazo hari abari barahagize nka gare, bakahashyira ibicuruzwa byinshi nk’aho ari isoko bitwaje ko bategereje imodoka, buriya impamvu bayivuga ni uko bari bamaze kuhamenyera ariko bajye bajya muri gare ni bugufi ntacyo bitwaye”

Manzi akomeza asaba abagenda mu mugi wa Musanze kujya bafata poubelles zo ku muhanda neza bakirinda gushyiramo imyanda yagakwiriye kujyanwa mu bimoteri, ndetse no gukomeza kugira isuku birinda kujugunya ibyo ari byo byose aho babonye.