Ibibazo bya Rayon Sports byafashe indi ntera noneho byageze muri RGB

Ibibazo bya Rayon Sports byafashe indi ntera noneho byageze muri RGB

Umuryango wa Rayon sports wandikiye ibaruwa ikigo RGB ibasaba kudaha inyandiko zose agaciro zanditswe mu izina rya Association Rayon sports isinywaho na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate.

Ni mugihe muri Rayon sports hamaze iminsi hatowe akanama ngishwanama ndetse kakaba gakomeje Guhambwa zimwe munshingano zari zigenewe Komite yari isanzwe iyoboye Rayon sports ,ubu hakomeje kwibazwa ngo ninde uyoboye Rayon sports?
Mu izina ry’umuryango Association Rayon sports mbereye representant legal nkuko bigaraga kuri status y’umuryango Association Rayon sports yasinywe ku itariki 12/08/2013 ,ikaduhesha icyemezo cy’ubuzima gatozi N⁰021/NGO/2015 giha ubuzima gatozi Association Rayon sports ,Mbandikiye mbamenyesha ko hari amakuru atugeraho ko hari inyandiko zitandukanye ziri gukoreshwa mubantu zandikwa mu izina ry’Association Rayon sports .
Tukaba tubamenyesha ko umuyobozi wa Rayon sports Fc(kimwe mubikorwa bya Association ) atariwe muyobozi wa Association Rayon sports .Tukaba twabasabaga kudaha agaciro inyandiko zose zandikwa mu izina ry’umuryango uhagarariwe na NGARAMBE Charles kuko ariwe uhagarariye umuryango byemewe n’amategeko.
Dore Ibaruwa ndende yandikiwe RGB