Ibikorwa byo kwamamaza abakandidadepite bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi n’indi mitwe byatangiriye mu karere ka Rulindo.

Ibikorwa byo kwamamaza abakandidadepite bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politike bafatanije byatangiriye mu karere ka Rulindo ni mu ntara y’amajyagaruguru.

Imitwe ya Politike igera kuri itanu yiyemeje gufatanya na FPR Inkotanyi yahawe umwanya ariko ntibyayibujije gushyira imbere FPR imitwe ya politike yabo ikaza nyuma.

Ibikorwa by’iterambere ry’igihugu cyimaze kugeraho n’amateka FPR Inkotanyi yagizemo uruhare  biza ku isonga mu byo abamamaza FPR Inkotanyi  bashingiraho nk’impamvu abaturage bagomba kuyitora.

Abaturage biganjemo abayoboke ba FPR inkotanyi basabwa amajwi nabo hari ibyo basaba abo bazatora.

Umubare w’abayoboke ba FPR Inkotanyi,n’indi mitwe ya Politike bafatanije,imbaraga na mateka byayo mu Rwanda , hari ababihera ho bahamya ko izashyira igitutu ku yindi mitwe ya Politike bahanganye mu matora y’abadepite ikaba yanayatsinda  n’ubwo bisaba gutegereza ibizava muri aya matora ategerejwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa 9.