Ibitego 8 Amavubi y'amagore yakubiswe na Ethiopia byatumye MINISPORTS yanga ubusabe bwa bakuru babo

Ibitego 8 Amavubi y'amagore yakubiswe na Ethiopia byatumye MINISPORTS yanga ubusabe bwa bakuru babo

Minisiteri ya Siporo yamaze gusubiza FERWAFA iyimenyesha ko bitewe n’umusaruro w’ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yagize mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ikipe y’abakuru batemerewe gukina imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 kizabera muri Maroc.}

Mu ibaruwa MINISPORTS yasubije FERWAFA yayimenyesheje ko ibyo basabye bidashoboka.

Bagize bati “dushingiye ku musaruro mu ijonjora yakinnye na Ethiopia(U20) yagarageje urwego rwo rwo hasi rw’umupira w’abagore. Turebye umupira w’abagore, by’umwihariko ko nta shampiyona yigeze iba kuva 2018, tukanazirikana ingaruka Covid yateye mu nzego za siporo, turabashimira umuhate mwagaragaje kugira ngo ikipe y’igihugu izakine amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.”

“Twabasabaga ko mwabanza mugashyiraho uburyo burambye bw’iterambere ry’umupira w’abagore na shampiyona y’abagore igasubukurwa kugira ngo abakinnyi bitegure, babanze bakine amarushanwa y’imbere mu gihugu mbere yo guhanga amaso amarushanwa yo mu karere no ku mugabane. Ubusabe bwavuzwe hejuru buranzwe, FERWAFA imenyeshe abategura amarushanwa ko u Rwanda rutazitabura amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abagore cya 2022.”

U Rwanda ruheruka mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20, aho basezerewe na Ethiopia batsinzwe ibitego 8-0.