Ibyo Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi baregwaga byose byavuyeho bagirwa abere (Video)

Saa munani n’umunota umwe, nibwo Inteko iburanisha yari yinjiye mu cyumba, umucamanza abanza kwibutsa ko gufata amashusho n’amafoto nta burenganzira byatangiwe, bibujijwe.

Mukangemanyi Adeline na Diane Rwigara bageze mu rukiko barimbye mu myambaro y’ibitenge bigaragara ko ikiri mishya.

Umucamanza yahereye kuri Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, bakekwaho kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Iki cyaha kiregwa na Mukangemanyi mu buryo bumwe, bw’ibiganiro byagiye binyuzwa kuri WhatsApp.

Umucamanza yavuze ko igisuzumwa ari ukureba niba ubwo butumwa bwari bugenewe abantu muri rusange.