Ibyo wamenya ku ndirimbo ’Henzapu’ ya Bruce Melody yakoreye imbere y’abafana,ivuga ukuntu umuntu akora cyane ariko akaramura ubusa

Ibyo wamenya ku ndirimbo ’Henzapu’ ya Bruce Melody yakoreye imbere y’abafana,ivuga ukuntu umuntu akora cyane ariko akaramura ubusa

Henzapu, indirimbo nshya ya Bruce Melody yasohoye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, yayikoze mu buryo bwa live yifashishije YouTube Chanenel ye aha amahirwe abafana be kumukurira imbona nkubone uko yakoze iyo ndirimbo kuva ayitangiye kugeza ayisoje.

Ni indirimbo yatangiye gukora tariki ya 21 Werurwe 2020, byari binitezwe ko iri buhite isohoka ariko itindaho, ikaba yasohotse mu rukerera rw’uyu munsi.

Iyi ndirimbo yayikoze mu buryo bwa live, byanyuze kuri Youtube Channel ye, ni ho yayandikiye, arayiririmba ndetse n’ubwo yafataga akaruhuko kugira ngo agire icyo ashyira mu nda na bwo abakunzi be babaga bamukurikira.

Henzapu ivuga ku muntu ukora ibishoboka byose ngo ashake amafaranga, ntaryame agahora mu kazi ariko agacyura intica n’ikize na yo ntamenye aho anyuze.

Ifite iminota 4 n’amasegonda 10, ikaba yasohotse mu buryo bw’amajwi aho yatunganyijwe na Producer Element muri Country Records n’aho Mastering ikorarwa na Producer Bob.