Ibyo wamenya kuri filime mbarankuru ya Michelle Obama imaze ivuga ku mubano we n'umurunzi we

Ibyo wamenya kuri filime mbarankuru ya Michelle Obama imaze ivuga ku mubano we n'umurunzi we

Ku rubuga rwa netflix hashyizweho filime mbarankuru yitwa becaming 2020 irimo agace kavuga ku mubano w’umugore wa Barack Obama n’umurinzi we Allen Taylor.

Muri iyo filime harimo amagambo ya Michelle Obama avuga kuri Allen Taylor aho yagize ati "Allen uko tubanye birenze ubuvandimwe birenze no kuba ari umurinzi wanjye”

Uyu murinzi Taylor amaze imyaka 12 arinda Michelle Obama kuko yatangiye kurinda uyu muryango muri 2008.

Filime mbarankuru irimo umubano wa Michelle Obama n’uyu mugabo iri ku rubuga rwa netflix rushyirwaho amavidewo iriho kuva ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi.

Michelle Obama asa n’utebya ariko avuga ku mubano we wihariye na Allen, agira ati “Mara igihe kinini nitegereza ibikanu bye. Ariko nyuma ya byose urongera ukibuka uwo uriwe”.

Uyu mugore avuga ko mu kiganiro agirana na Allen ikibazo amaze kumubaza kenshi ari ‘imbunda yawe irihe?’.

Allen avuga ko aka kazi ari akazi kagoye kuko gasaba umuntu gukora ari maso 100% kandi ngo ubuzima bwe buba busa n’uburegetse.

Mu gitabo Becoming, cya Michelle Obama avuga ku buzima bwe bwo bwo mu bwana, amashuri yize n’imibereho y’abakobwa be Maria Obama na Sacha Obama, gusa avuga ko no ku bunararibonye yakuye muri Presidence ya Leta zunze ubumwe za Amerika ubwo Brack Obama, umugabo we yaro akiri Perezida w’iki gihugu.