Icyo Jacques Tuyisenge avuga ku kuba yaza gukina muri APR FC

Icyo Jacques Tuyisenge avuga ku kuba yaza gukina muri APR FC

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira ikipe ya Petro Atlético de Luanda muri Angola, Jaques Tuyisenge arahakana amakuru avuga ko ashobora kuza gukina muri APR FC umwaka utaha w’imikino.

Hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko APR FC irimo iganira na ba rutahizamu babiri b’abanyarwanda bakina hanze y’igihugu, Meddie Kagere wa Simba SC muri Tanzania na Jacques Tuyisenge kugira ngo igihe APR FC yaba yabonye itike y’imikino nyafurika bazaze kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

Mu kiganiro cy’imikino na Radio 10, Jacques Tuyisenge yahakanye aya makuru aho avuga ko nta muntu wo muri APR FC wigeze amuvugisha.

Yagize ati“ APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi wese yakwifuza gukinamo, ni ikipe yigaragaza ku rwego mpuzamahanga. Kugeza uyu munsi nta muntu n’umwe turavugana wo muri APR FC, ni na bwo bwa mbere mbyumvise.”

Jacques Tuyisenge amaze amezi 8 mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda, yayinjiyemo avuye muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia, mu Rwanda yakiniye amakipe arimo Police FC na AS Kigali.