Ifoto yagaragaye Kecapu yambaye ubusa ngo ntazi uko yageze hanze

Ifoto yagaragaye Kecapu yambaye ubusa ngo ntazi uko yageze hanze

Mukayizeri Djalia wamamaye nka Kecapu muri cinema nyarwanda numwe mubakomeje kwigaragaza no kwigarurira imitima yabatari bake mu banyarwanda bakurikiranira hafi ibya film nyarwanda byumwihariko iy’uruhererekane ica kuri YouTube izwi nka Bamenya Series.

Kecapu benshi bamumenye muri Bamenya nyamara yatangiye gukina cinema kuva mumwaka wi 2012. yakinnye muri film zitandukanye nka Ishyamba, Nkuba, Bihemu,Ntaheza hisi, Bamenya nizindi nyinshi.

Muri film zose yakinnye Djalia avuga ko iyitwa Nkuba ariyo yamuhinduriye amateka ndetse akaba ari nimwe muzi yishimira ko yakinnyemo kubera ko yakinanye na Ngenzi warugezweho cyane muri icyo gihe.

Ati", "Film yanshimishije ni iyitwa Nkuba.kuberako nifuzaga kuzabonana na Ngenzi,icyo gihe yaragezweho kandi akunzwe cyane, ngira amahirwe rero turanakinana"

Muminsi yashize kumbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto ya Kecapu yambaye utwenda two kumazi ibintu bamwe bavugaga ko bitari bimukwiriye nk’Umubyeyi abandi bakemeza ko ntacyo bitwaye kuko yarari kumazi (Piscine)

Ifoto yaciye ibintu kumbuga nkoranyambaga

Mukiganiro kihariye twagiranye yadutangarije ko iriya foto ariwe wayifotoje gusa atazi uko yagiye hanze.
Ati;"iriya foto ndayizi, ninjye wayifotoje ariko sinzi uko yagiye hanze"

Yakomeje agira ati"Gusa siniyumvisha ikibazo kibirimo kuko narindi ku mazi(piscine) ikindi sinigeze nambara ubusa buri buri.nge numva ntacyo bintwaye kuba iri hanze"

Yavuze ko nubwo yagiye hanze atabizi ntacyo yigeze imuhungabanyaho cyangwa ngo igire icyo yangiza mu kazi ke kaburimunsi.

Asigaye agezweho muri Bamenya