Ifoto yashimishije benshi ku mukino wa Musaze FC na AS Muhanga ,nubwo Ruremesha yikombye umusifuzi

Akenshi bimenyerewe ko umusifuzi n’umukinnyi baba bahanganye mu kibuga ariko Ifoto yafashwe na RwandaMagazine igaragaza umusifuzi w’umukobwa na Kapiteni wa Musanze FC Imurora Japhet bafatanye mu kibuga mu gihe hari hagiye guterwa Penaliti.

Ifoto yashimishije benshi ku mukino wa Musaze FC na AS Muhanga ,nubwo Ruremesha yikombye umusifuzi
Rwanda Magazine Photo

Akenshi bimenyerewe ko umusifuzi n’umukinnyi baba bahanganye mu kibuga,ariko Ifoto yafashwe na RwandaMagazine igaragaza umusifuzi w’umukobwa na Kapiteni wa Musanze FC Imurora Japhet bafatanye mu kibuga mu gihe hari hagiye guterwa Penaliti.

Imurora Japhet Kapiteni wa Musanze yakoze Penaliti mu mukino batsinzwemo na AS Muhanga ibitego 2-0,aho byagaragaye Japhet afashe Salima mu mayunguyungu mu gihe umutoza yari amufashe ku rutugu bumvikana uburyo penaliti yakozwemo ndetse barayemeza.

Ni ifoto yashimishijwe n’abatari bake bagaragaza ko nta kibazo ubundi abasifuzi bagirana n’abakinnyi mu gihe abandi bavuga ko impamvu ari uko ari umusifuzi w’umukobwa ari umugabo bitagenda kuriya.

Mu gihe cya vuba umusifuzi salma w'umunyarwandakazi azasifura igikombe cy’isi akaba ari umusifuzi mpuzamahanga,ndetse benshi bemeza ko asifura neza kuko n’imikino ikomeye hano mu Rwanda ayisifura.

Ariko ku rundi ruhande ntabwo Ruremesha Emmanuel ari ko abibona kuko yagaragaje agahinda ko kuba yibwe kuri uwo mukino ndetse n’iyo penaliti yahawe AS Muhanga ubwo Japhet yafataga kuri Salima mu gihe yari igiye guterwa.

Ruremesha avuga ko umuntu uzasifura igikombe cy'isi atakagombye gukora nk'ibyo yakoze ku mukino wa AS Muhanga na Musanze FC.