Ifoto y’umunsi: Meya w’Umujyi wa Kigali yatunguye benshi atera umupira

Ifoto y’umunsi: Meya w’Umujyi wa Kigali yatunguye benshi atera umupira

Wenda aramutse akiniye Amavubi y’abagore yakemura ikibazo cya ba rutahizamu babuze inshundura! nubwo ari imyaka itabimwemerera.

Kuri iki cyumweru tariki 9 Kamena nibwo hasozwaga irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2019 ku rwego rw’igihugu, imikino yaberereye mu turere twa Huye ndetse na Gisagara. Mu mupira w’amaguru haba ku bagabo ndetse n’abagore imikino ikaba yabereye kuri Stade Huye ari naho hatangiwe ibihembo by’abahize abandi muri aya marushanwa.

Nyuma y’umukino wo mu cyiciro cy’abagore mu mupira w’amaguru aho Umurenge wa Gihombo wo mu Karere ka Nyamasheke watsinze uwa Nyakabanda wo mu Karere ka Nyarugenge kuri penaliti 5-4, nibwo hakinwe umukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo wahuje Umurenge wa Gihango wo mu Karere ka Rutsiro wegukanye igikombe utsinze uwa Nyarugenge wo mu Mujyi wa Kigali wari ufite igikombe giheruka kuri penaliti 4-2.

Umuhango wo gutangiza uyu mukino wo mu cyiciro cy’abagabo ku mugaragaro, ukaba warayobowe na Meya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal agaragiwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase.

Iki gikorwa kikaba cyarabereye mu kibuga cya Stade Huye hagati, gitangizwa na Minisitiri Shyaka atera umupira awukuye mu ruziga rwo mu kibuga hagati awerekeza mu rubuga rwa Nyarugenge, awuhereza Meya Rwakazina nawe wahise awutera adahagaritse awambutsa umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri awerekeza mu rubuga rw’Umurenge wa Gihango.

Uburyo Meya Rwakazina yateyemo umupira byatumye abari muri Stade bose bamukomera amashyi.

Iyi foto ikaba yarafashwe Meya Rwakazina amaze gutera umupira yitegereza icyerekezo cyawo. Yaba Meya ndetse na Minisitiri Shyaka bakurikije amaso umupira bamwenyura, Meya akomeza kuwitegereza, kugeza ubwo yahindukiraga agasubira mu byicaro bye mu rufaya rw’amashyi y’abafana ndetse n’abayobozi batandukanye bari buzuye Stade ya Huye.

Meya Rwakazina yahawe inshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali kuwa 25 Gicurasi 2018, asimbuye kuri uwo mwanya Nyamurinda Pascal weguye.

Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu niwe wafashije Meya Rwakazina gutangiza iki gikorwa amuhereza umupira awukuye mu kibuga hagati

Minisitiri Shyaka arekuye umupira Meya Rwakazina yitegura kuwutera

Meya Rwakazina yawuteye neza yitonze

Yaba Minisitiri Shyaka ndetse na Meya Rwakazina bombi bawukurikije amaso bamwenyura

Nyuma yo kuwutera awurengeje umurongo wambukiranya ikibuga mo kabiri

Byari ibyishimo kuri Meya ubwo yitegerezaga umupira ateye utembera mu kibuga ari nako yahindukiraga agana mu byicaro bye

Meya Rwakazina ni umwe mu bayobozi bari bitabiriye isozwa ry’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2019