Ihurizo mu gushaka umusimbura wa Djazira wirukanwe muri Miss Supranational

Ihurizo mu gushaka umusimbura wa Djazira wirukanwe muri Miss Supranational

Munyaneza Djazira aherutse gushyira hanze amafoto amugaragaza yambaye ubusa ibintu byateye uburakari abategura Miss Supranational mu Rwanda bamwambura ububasha bwo kuzaserukira igihugu.
Miss Supranational azatorwa kuwa 7 Ukuboza 2018 mu birori bizabera
muri Pologne. U Rwanda nta mukobwa rurabona uzaruserukira nyuma y’uko Munyaneza Djazira wari watoranyijwe yiyambitse ubusa bikamuviramo gukurwa mu bahatana.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yandikiwe ibaruwa imumenyesha ko atemerewe kuzajya muri Pologne guhatana n’abandi bakobwa ‘kubera imyitwarire mibi’ no kubusanya n’ibyo umuco nyarwanda utegeka.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru, Dr Uwamahoro Yvonne uyobora Miss
Supranational Rwanda, yavuze ko impamvu ikomeye yatumye bafata
umwanzuro wo guhagarika Munyaneza Djazira ngo ni “mu rwego rwo
kurengera umuco nyarwanda”.

Yongeyeho ati “Kuko ku ruhande rwanjye biriya mbifata nko kwiyandarika no kutiyubaha. Iriya si isura ya ba Nyampinga dushaka kwereka Abanyarwanda muri rusange.

Nyuma y’uko Djazira ahagaritswe, ubuyobozi bwa Miss Supranational
Rwanda bwatangiye kugirana ibiganiro n’abategura iri rushanwa ku rwego
rw’Isi kugira ngo barebe niba mu byumweru bibiri bisigaye ngo
irushanwa ribe bazaba bamaze gutoranya undi mukobwa uzaserukira
igihugu.

U Rwanda ntirurafata umwanzuro ku mukobwa uzaruhagararira mu gihe
ibindi bihugu hafi ya byose byamaze gutanga abakobwa ndetse bemezwa
n’irushanwa ku rwego rw’Isi.
Ati “Kugeza ubu ntibiremezwa niba nta mukobwa uzahagararira u Rwanda. Haracyabura ibyumweru bitatu ngo irushanwa ritangire, ndumva mfite amahirwe n’icyizere ko dushobora kubona undi Miss wasimbura Djazira.
 Ubu noneho hasohotse itangazo ndakuka rihagarika Munyaneza Djazira


Djazira yari agiye guserukira u Rwanda nyuma y’uko mu mwaka washize
Ingabire Habiba yagiyeyo na we agaherekezwa n’inkuru z’urudaca
zavugaga uburyo yatukanye ubwo yari muri Miss Rwanda 2016