Ikiguzi cyo kuba icyamamare…

Ikiguzi cyo kuba icyamamare…

Urubyiruko rwinshi ku isi, cyane cyane urwo mu migi, rukura rwifuza kuba cyangwa kubaho nk’ibyamamare. Kumva ko aho uciye abantu bahagarara bakakureba, abandi bagahindukira hari bamwe bishimisha, bakumva ko bafite ijambo mu bandi, ko hari icyo bamariye umuryango babamo. Burya ariko bifite ikiguzi kiremereye…

Kwamamara biri mu ngeri nyinshi. Bamwe bamamara mu buhanzi, muri Politiki, mu bucuruzi no mu ivugabutumwa.

Hari abamamara bakaba bazwiho imigirire myiza mu rwego bamamayemo, abandi bakamenyekana kubera imyitwarire idahwitse bagaragaza muri uko kwamamara kwabo.

Uko bimeze kose ariko hari ingingo imwe ibyamamare byose bihuriraho yo ‘kubura umudendezo’.

Muri kamere ya muntu abayeho yigenga, yumva ko agomba gukora icyo ashaka mu gihe agishakiye.

Ntakunda ko mugenzi we aba ariwe ugena uko abaho. Kwishyira ukizana ni ikintu k’ingenzi mu biranga umuntu.

N’ubwo ari ingenzi mu buzima bw’umuntu, ibyamamare ntibikunze kubona ‘uburyo bwo kwishyira ngo byizane’, mu yandi magambo ubuzima bwabyo akenshi bugengwa n’abandi.

Ingero ni nyinshi ariko reka dufate urugero rw’ibiherutse kuba ku muhanzi wo muri Hong Kong witwa  Jackson Wang.

Ubwo yari mu kiganiro gica kuri televiziyo kigamije gushaka impano mu bato, Wang ‘yaraturitse ararira.’

Ni ikiniga kinshi yavuze ko urwego rwo kwamamara ari ho rumubuza amahwemo kugeza n’ubwo atabona umwanya wo kujya gusura ababyeyi be bageze mu zabukuru.

Jackson Wang w'imyaka 25 y'amavuko ngo nta mahoro kwamamara byamuhaye

Jackson Wang w’imyaka 25 y’amavuko ngo nta mahoro kwamamara byamuhaye

Wang ni icyamamare cyane. Afite ikiganiro gikunzwe cyane akora kuri Televiziyo, akaba umuhanzi uririmba ku giti cye kandi ukunzwe cyane akaba kandi umwe mu bagize itsinda ry’abaraperi rikomeye muri Hong Kong ryitwa  K-Pop.

Nyuma yo kuririra kuri Televiziyo yerekana agahinda aterwa n’uko ari icyamamare, Wang yakuruye impaka ku rubuga nkoranyambaga rwihariwe n’Abashinwa rwitwa Weibo.

Iyi Weibo ikora nka Twitter y’Abanyamerika.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa no muri Hong Kong bavuga ko ‘iyo wiyemeje kuba icyamamare uba ugomba kwirengera ingaruka zabyo’.

Umwe muribo yanditse interuro yakorewe ‘likes 1000’ igira iti: “ Burya kugira ngo ugere ku kintu ni uko hari ikindi wigomwa. Ntabwo waba icyamamare ngo ugire n’amahoro asesuye icyarimwe. Byombi ntibyagukundira.”

N’ubwo kuba icyamamare byinjiriza nyirabyo ndetse aho ageze agahabwa icyubahiro, ku rundi ruhande bimubuza amahwemo agahora yigengesereye ngo hato adakora amafuti itangazamakuru rikabimenya. Ariko kubera ko ikoranabuhanga ryageze kuri benshi biragoye ko umuntu uwo uzwi yakora ikintu ngo kibure kumenyekana.

Yesu Kristu yigeze kubwira abigishwa be ati: “ … Nta kintu gitwikiriwe kitazatwikururwa, kandi nta n’ibanga ritazamenyekana.” -Matayo 10:26, Luka 12:2.

Jackson Wang avuga ko mu by’ukuri yageze ku bintu byinshi byatumye yamamara kandi agira amafaranga menshi.

Ati: “Nageze ku rwego rwo hejuru muri byinshi ariko naje kubona ko byose nta byishimo byampaye! Kuba ntabona umwanya wo kuba naganira na Data ngo musure kandi ari we wampaye urufatiro rw’uwo ndi we biranshengura”

Ibyamamare byo mu Bushinwa bibaho ku gitutu kinshi kubera ubwinshi bw’urubyiruko rw’aho n’ikoranabuhanga rikataje ribayo.

Urugero rwa Jackson Wang ni rumwe mu zinsi nyinshi zigaragara ku isi no mu Rwanda.

Mbere yo guharanira kuba icyamamare uzabanze utekereze kabiri.