Ikipe ya Mukura VS irahaguruka kuri uyu wa Mbere, ifite icyizere cyo gutsinda

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 ni bwo Mukura VS ihaguruka mu Rwanda yerekeza mu gihugu cy’Afurika y’Epfo , igiye gukina umukino ubanza na Free State Stars.Ni mu mikino nyafurika y’amakipe yitwaye neza iwayo azwi nka“Total CAF Confederations Cup 2018-2019” uzaba tariki 28 Ugushyingo 2018.

Haringingo Francis, umutoza mukuru w’iyi kipe n’abakinnyi bavuze ko
intego bajyanye ari ukwitwara neza kuko bamaze iminsi bitegura.

Yemeje ko amaze iminsi ategura abakinnyi be mu mutwe kugira ngo
abereke ko imikino y’Afurika ari imikino isanzwe.

Ati “Abakinnyi twabateguye mu mutwe, mu kibuga, ku ngufu no muri
tekinike. Urebye abakinnyi benshi dufite ntibarasohoka gusa hari
n’abandi dufite bamenyereye amarushanwa no gukina imbere y’abandi bantu bashya. Twasabye abakinnyi bamaze kumenyera kubwira bagenzi babo ko ari ibintu bisanzwe, bakababwira ko umupira w’Afurika ari umwe.”

Abrahim Nayandi Vice-Perezida w’iyi kipe, yabwiye RadioTV10 ko ikipe yiteguye neza kandi ko ihagurutse itagiye gukina ahubwo ihagurutse igiye gutsinda.

Mukura igiye gusohokera u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe
cy’Amahoro cya 2018 nyuma, uyu mukino ubanza uzabera muri Afurika y’Epfo. Tariki ya 05 Ukuboza 2018 izakira Free State Stars mu mukino wo kwishyura uzabera i Huye. Ikipe izakomeza izahura Al Hilal Obeid yo muri Sudani mu ijonjora rya kabiri.

Mutabazi Fiston-Ibisigo.com