Imana ni igitsina gore -Chris brown abwira umugore we,nyina ndetse n’umukobwa we ku munsi w’abagore

Imana ni igitsina gore -Chris brown abwira umugore we,nyina ndetse n’umukobwa we ku munsi w’abagore

Ku munsi w'ejo tariki ya 10/5 buri mwaka isi yizihizaho umunsi mpuzamahanga w’abagore aho usanga abantu batandukanye( aboroheje,abakomeye,ibyamamare n’abandi basanzwe) bagaruka ku kamaro k’umubyeyi w’umugore (cyangwa igitsina gore muri rusange)mu buzima bwabo kuva bakivuka kugeza aya magingo.

Ibi babikora basangiza ubutumwa bukomeye abo babyeyi babo ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje amafoto cyangwa inyandiko zuzuyemo gutaka no gushimagiza ba Mama,bashiki babo,abagore babo ndetse n’abakunzi babo.

Umuhanzi w’icyamamare akaba umubyinnyi ndetse n’umukinnyi wa filimi  wo muri leta zunze ubumwe za Amerika ,Christopher Maurice Brown wamenyekanye ku izina rya Chris brown mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’uyu munsi w’abagore,yavuze ko “Imana ari igitsina gore”

Umuhanzi chris brown yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza amarangamutima ye kuri uyu munsi,nuko yishimana na Mama we witwa JOYCE HAWKINS,Umugore witwa AMMIKA HARRIS ndetse n’umukobwa w’imyaka 5 ROYALTY BROWN yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi NIA GUZMAN.

Ashyiraho ifoto ya nyina,umugore we,ndetseb n’umukobwa we,yanditseho amgambo agira ati:“UMUNSI MWIZA W’ABAGORE. ❤️❤️❤️❤️❤️❤️IMANA NI UMUGORE…. MAMA WANJYE NI IMANA KURI NJYE”

Kuri post(ibyo umuntu ashira ku rukuta rwe) ya kabiri, chris brown ari kumwe n’umugore we ,Ammika Harris, yanditseho ngo: “Sinjya nzana imikino iyo bigeze ku mugore nonaha… ndagukunda momma❤️❤️❤️❤️❤️"

Uyu muririmbyi w’icyamamare yakomeje akora post ya gatatu,aho yashizeho ifoto y’umwana we muto w’amezi atanu witwa AEKO CATORI BROWN akikiwe na nyina,Ammika. Kuri iyi ncuro yo ntiyanditseho amagambo ahubwo yakoresheje emoji y’umutima❤️.