Imodoka ya Rayon Sports iratekanye mu Kagera,hategerejwe Miliyoni 36 ngo ibone kuhava

Imodoka ya Rayon Sports iratekanye mu Kagera,hategerejwe Miliyoni 36 ngo ibone kuhava

Imodoka y’ikipe ya Rayon Sports itwara abakinnyi yaguze n’Akagera Business Group yarayisubije nyuma y’uko iyi kipe itishyuye miliyoni 36 z’amafaranga yagombaga kwishyura kuva muri Kanama 2019.

Iyi modoka yashyikirijwe Rayon Sports muri Werurwe 2019 nyuma y’uko yari yageze mu Rwanda mu mpera za 2018, ikaba yari ihagaze miliyoni 100.

Iyi kipe nyishyuye miliyoni 50 ubundi bumvikana n’uru ruganda ko izajya yishyura miliyoni 4.2 ku kwezi kugeza igiciro cy’iyi modoka kirangiye.

Ubu iyi kipe ikaba yishyuzwa amezi agera ku 9 kuko kuva muri Kanama 2019 itarishyura amafaranga igomba kwishyura Akagera nk’uko babyemeranyijwe.

Ibi byatumye Akagera Business Group kisubiza iyi modoka ubu ikaba iparitse ndetse ituje aho Akagera gakorera, ndetse amakuru akaba avuga ko bazayihakura bamaze kwishyura.

Si ubwa mbere iyi bus ifatiriwe n’Akagera kuko n’umwaka ushize muri Nyakanga 2019 yari yafatiriwe Rayon Sports yishyuzwa amafaranga y’amezi 4.