Imodoka za Automatic zigiye kujya zikoreshwa mu kizamini bya Permis

Depite John Ruku Rwabyoma yijeje ko azashyigikira umushinga w’itegeko ryemera ikoreshwa ry’imodoka za “automatique” mu bizamini byo gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga; uri mu nzira zo gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Imodoka za Automatic zigiye kujya zikoreshwa mu kizamini bya Permis

Depite John Ruku Rwabyoma yijeje ko azashyigikira umushinga w’itegeko ryemera ikoreshwa ry’imodoka za “automatique” mu bizamini byo gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga; uri mu nzira zo gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Imodoka za automatique ziriyongera ubutitsa ndetse inganda zizikora zizisohora ku bwinshi.

Abahanga mu by’imodoka bavuga ko kuzitwara bidasaba ubuhanga buhambaye by’umwihariko mu guhinduranya vitesi iri mu byitabwaho cyane mu bizamini.

Abakora ibizamini bifashishije imodoka zisanzwe kandi bamenyereye gutwara iza ‘automatique’ bakunze kugaragaza ko bibagora, bigatuma batsindwa.

Umwe mu bakoresha Twitter witwa Rutagengwa Fiona Kamikazi yabwiye Polisi y’Igihugu ko ikwiye kwiga ku buryo abantu bajya bakoresha imodoka za ‘automatique’ mu bizamini nko mu bindi bihugu.

Yagize ati “Inganda nyinshi zamaze kubona ko imodoka zisanzwe zihangayikisha kandi bitari ngombwa. Iterambere iyo rije natwe tugomba kujyana naryo.”

Depite Rwabyoma yamusubije amwizeza ko umushinga w’itegeko ugiye kwigwaho kandi azawushyigikira.

Ati “Umushinga w’itegeko uri hafi kuganirwaho kandi ndakwizeza ko nzawushyigikira 100%. Imitekerereze y’abantu ivuga ko abakora ibizamini n’imodoka za ‘automatique’ bakunda guteza impanuka iyo batwaye ihabanye n’ukuri. Imiterere y’imodoka ntikwiye guhuzwa n’icyaha cyakorewe mu muhanda.”

Muri Mata 2018, Shumbusho Frank wo mu Karere ka Gasabo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, inyandiko isaba ko hashyirwaho itegeko ryemera ikoreshwa ry’imodoka za “automatique” mu bizamini. Icyo gihe yanahaye kopi Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubutabera.

Yanditse ko “Imodoka za automatique zizanwa mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko nk’izindi zose ariko iyo bigeze ku bizamini byo gutwara ntizemerwa ariko ba nyirazo bazi kuzitwara.”

Mu bindi bihugu byateye imbere nk’u Buyapani imodoka za ‘automatique’ zikoreshwa mu bizamini.