Imodoka zirenga 100 z'abafana ba Rayon Sport zimanutse i Kirehe mu mukino ubahesha igikombe nibawutsinda

Kuri uyu wa Gatanu i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe harabera umukino wa Rayon Sports na Kirehe FC utegerejwe na benshi mu Rwanda, ni wo uza gutanga igikombe kuri Rayon Sports niramuka iwutsinze. Muri iki gitondo kuri Stade Amahoro hahagurutse imodoka zirenga 100 zerekeje i Kirehe.

Nta gushidikanye ko Rayon Sports yakaniye uyu mukino, kuri Stade Amahoro no mu nzira za Kigali ibara ryiganje ni Ubururu n’Umweru, bose bafite intego imwe yo kujya i Kirehe bakahakura instinzi.

Umwe mu bamotari bafana Rayon Sports yabwiye Umuseke ko uretse kuba hari ziriya modoka zerekeje i Kirehe ngo hari na bagenzi be bamubwiye ko bashyira amavuta mu mapikipiki yabo bakerekeza i Burasirazuba.

Rayon Sports ifite amanota 66 ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 62, igihe yatsinda Kirehe FC yagira amanota 69, byaba birangiye itwaye igikombe cya Smapiyona cy’uyu mwaka.

Amafoto:

Abakinnyi ba Rayon Sports bafata ifunguro mbere yo kwerekeza i Kirehe

Bus nini nazo zirekeje Kirehe zijyanye abafana ba Rayon

Bahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera

Fan Club nyinshi zifana Rayon zamanutse zerekeza Kirehe

Abafana ba Rayon Sports bategerejwe i Kirehe ari benshi cyane