Imyigaragambyo ikomeye nyuma y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine(AMAFOTO)

Imyigaragambyo ikomeye nyuma y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine(AMAFOTO)
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) uri kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu wa Uganda, abayoboke b’ishyaka ahagarariye rya National Unity Platform bakoze imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abapolisi bo muri Uganda batereye muri yombi Bobi Wine mu Karere ka Luuka mu gitondo cy’uyu wa 18 Ugushyingo 2020, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

 Ubwo Bobi Wine yinjizwaga ku ngufu mu modoka y’abafungwa

Impamvu yatumye atabwa muri yombi, ni uko igikorwa yarimo cyarengeje umubare wemewe wo kucyitabira, bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Gusa abayoboke ba Bobi Wine wavuze ko inzego z’umutekano zikomeje kwivanga mu bikorwa bye, zibitewe na politiki zijanditsemo, barakaye, bigabiza imijyi nka Kampala, Gulu, Hoima, Jinja na Masaka nk’uko igitangazamakuru The Observer cyabitangaje.

Aba barwanashyaka kandi batwitse amapine ndetse bamufungisha imihanda amabuye nk’uko abigaragambya bakunze kubigenza.

Abapolisi n’abasirikare bagerageje guhagarika iyi myigaragambyo bifashishije ibyuka biryana mu maso, gusa abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Dr. Kizza Besigye bavuga ko bamwe mu bigaragambya banarashwe, bamwe bakaba bapfuye.

Ibyamamare nka Ykee Benda n’itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya, bamwe mu Bagande n’abanyapolitiki bakomeje gusaba ko Bobi Wine arekurwa, inzego z’umutekano muri Uganda zigahagarika kwijandika mu bikorwa nk’ibi byo guhohotera abaturage. Intero ni imwe igira iti: "#FreeBobineWine" cyangwa se "Murekure Bobi Wine."

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0