Indonesia: Abantu 280 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n'umutingito

Abantu 222 bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’umutingito ukomeye wibasiye Indonesia ku wa 22 Ukuboza 2018, abagera kuri 28 baburiwe irengero mu gihe 843 bakomeretse.

Indonesia: Abantu 280 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n'umutingito

Abantu 280 bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’umutingito ukomeye wibasiye Indonesia ku wa 22 Ukuboza 2018, abagera kuri 28 baburiwe irengero mu gihe 843 bakomeretse.

Ababuriwe irengero barimo babiri mu baririmbyi b’itsinda rizwi mu njyana ya Pop muri Indonesia rizwi nka “Seventeen” bari mu gitaramo mu Karere ka Pandeglang.

Umwe mu barigize wacurangaga gitari yitabye Imana.

Uyu mutingito watangiriye mu gace ka Sunda kari hagati y’ibirwa bya Java n’ibya Sumatra muri Indonesia, gahuza Inyanja ya Java n’iy’Abahinde.

The Guardian yanditse ko inyubako zirenga 400 zangijwe n’uyu mutingito.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi batangaje ko ushobora kuba watewe no kuruka kw’ikirunga cya Anak Krakatau.

Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ko “Nifatanyije n’ababuriye ubuzima mu mutingito wibasiye uduce twa Pandeglang, Serang na Lampung y’Amajyepfo.”

Yakomeje ati “Nategetse ko abayobozi muri Guverinoma bagomba gufata ingamba zihuse, zo gushaka abahitanywe n’umutingito no kwita ku nkomere.”

Guverinoma yatangaje ko imibare y’abahitanywe n’umutingito ikomeje kwiyongera ndetse yanaburiye ba mukerarugendo basura agace kibasiwe n’umutingito mu gihe hagikorwa iperereza.

Oystein Lund Andersen wari watemberanye n’umuryango we mu Mujyi wa Anyer muri Indonesia yatanze ubuhamya bwe abinyujije kuri Facebook.

Ati “Inkubi y’umuyaga yinjiye muri hotel narimo n’umuryango wanjye, itura hasi imodoka zari ziparitse hafi y’umuhanda. Nagerageje guhungana n’umuryango wanjye, tugana mu bice by’icyaro aho witaweho n’abahatuye. Nta kibazo twagize.

Indonesia yibasiwe n’imitingito iherekejwe na tsunami, yangije inyubako, yica abantu ndetse abandi bava mu byabo mu duce turimo Ikirwa bya Lombok muri Nyakanga n’Umujyi wa Palu muri Nzeri 2018. Iri sanganya ryanakurikiwe n’impanuka y’indege yahitanye abantu barenga 189.

Muri Nzeri 2018, abantu barenga 2000 bahitanywe n’umutingito wari ku gipimo cya 7.5, wibasiye Umujyi wa Palu uri ku Kirwa cya Sulawesi.

Umutingito wahitanye benshi muri Indonesia wabaye mu Ukuboza 2004 wari ku gipimo kiri hagati ya 9,1 na 9,3, watwaye ubuzima bw’abantu ibihumbi 220.

Indonesia ni kimwe mu bihugu bikunze kwibasirwa n'ibiza ku isi