Indwara yitwa Lyme: Abadepite bo muri Amerika barashaka kumenya niba igisirikare cyabo cyarakoze iyo rwara.

Indwara yitwa Lyme: Abadepite bo muri Amerika barashaka kumenya niba igisirikare cyabo cyarakoze iyo rwara.

Inteko bakunze kwita, « Chambre des représentants » ya leta zunze ubumwe bw’Amerika yasabwe minisitere y’ingabo gukora iperereza kubushakashatsi bwakozwe muri 1950 na 1975.
Aho bibaza niba ubwo bushakashatsi bwaba ataribwo bwaba bwaratumye indwara izwi nka « Lyme » isakara mugihe igisirikare cyashakaga gukoresha imibu, ibirodwe ndetse nutundi dukoko muburyo bw’intambara mu myakaka ya 1950 na 1975.

Nkuko byasabwe Chris Smith, uhagarariye aba Républicain muri New Jersey. Aho agaragazako yifuza ko ukuri kwose kwajya ahagaragara mugihe hari ibitabo ndetse n’ubushaka shatsi bwakozwe bukavugako byaba baratewe nokuba igisirikari cyarashakaga gukoresha imibu, n’ibirodwe hanyuma bikavamo iyo ndwara.
Indwara y’a Lyme kugeza nubu iracyari amayobera. Yavumbuwe muri 1970 muri Amerika ahitwa muri Connecticut mumujyi witwa Lyme. Akaba ariyo mpamvu bayitiriye uwo mujyi. Ikaba yandura iyo uriwe n’umubu, ikirondwe cg utundi dukoko tumya amaraso aho dutera bactérie titwa« Borrelia burgdorferi » yomubwoko bwa spirochètes. Ikaba ikunze kuba mumashyamba, abantu basaga 300000 bakaba bandura iyindwara burimwaka muri Amerika. Naho muri Afurika bikaba bitoroshye kumenya imibare nyayo y’abarwaye. Gusa Ngo Bimwe mubimentetso iyo wariwe n’agakoko gafite iyo bacteria ufatwa n’umuriro mwinshi ukababara mungingo, ukagira umunaniro mwinshi. Kugeza ubu biracyagoye abaganga kuyisuzuma byaba mu Rwanda ndetse no mubihugu bwateye imbere.