Ingabo z’u Rwanda zakubise inshuro abitwaje intwaro bashakaga kwerekeza mu ishyamba rya Nyungwe

Ingabo z’u Rwanda zakubise inshuro abitwaje intwaro bashakaga kwerekeza mu ishyamba rya Nyungwe

Mu minsi ishize inyeshyamba zitwaje zanyuze mu karere ka Nyamasheke zishaka kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe zakubiswe inshuro n’ingabo z’ u Rwanda gusa zica umusivili umwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien,yabwiye abanyamakuru ko aba bantu bitwaje intwaro baherutse kunyura muri aka karere bavuga ko bagiye muri Nyungwe,bakomwe mu nkokora n’abasirikare b’ u Rwanda gusa ngo bishe umunyarwanda umwe.

Yagize ati “Twagize ibyago baturasira umuntu umwe yitaba Imana ariko abaturage turabashimira by’ umwihariko abaturage b’umurenge wa Karambi kubera ko bababonye bakiza baraduhamagara twese n’ inzego z’ umutekano turababona, inzego z’umutekano zirabakurikira kandi aho bashakaga kujya ntabwo bahageze.

Inzego zacu z’umutekano zirasobanutse zifite ubuhanga n’ ubumenyi n’ ubushobozi zarabikemukiye ku buryo twizera ko nta mbogamizi n’ imwe ihari abaturage bacu bose bari mu kazi, bari mu buzima busanzwe barahinga bakeza bakabyara bagaheka”

Ku Cyumweru tariki 17 Werurwe nibwo abantu barenga 80 barimo abari bambaye gisirikare n’ abari bitwaje intwaro bageze mu murenge wa Karambi uri hafi y’ishyamba rya Nyungwe basaba abaturage kubereka inzira yabageza muri iri shyamba gusa baje gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda bakwira imishwaro.

Meya Kamali yemeje ko abo barwanyi bambuwe ibikoresho bya gisirikare bari bafite n’ingabo z’ u Rwanda,nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage gusa asaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda ibihuha bivuga ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo inyeshyamba zahigaruriye.


Meya wa Nyamasheke,Kamali yavuze ko ingabo z’u Rwanda zakomye mu nkokora abarwanyi bashakaga kwinjira muri Nyungwe

src;umuryango