Inkomoko y’ifoto ya Diamond yatunguye benshi akandagiye mu mafaranga

Inkomoko y’ifoto ya Diamond yatunguye benshi akandagiye mu mafaranga

Ku munsi w’ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instangram, Diamond Platnumz yashyizeho ifoto yicaye ahantu mu cyumba akandagiye mu mafaranga, iyi foto yibajijweho byinshi byaje kumenyekana ko yayifotoreje muri Guinea Bissau.

Mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanzi umaze kwigarurira Afurika yose, nyuma y’igitaramo cy’amateka yari yarakoreye muri Sierra Leone, hari hatahiwe Guinea Bissau.

Uyu muhanzi yaje gutungurwa bikomeye n’uburyo abantu bo muri iki gihugu bamwakiriye nk’umwami, aho baririmbaga izina rye nk’uko byumvikanaga ku mashusho yashyize kuri Instagram, bagira bati"Diamond…Diamond… Simba…Simba…Baba Lao..,”.

Mu magambo ye we yagize ati"mama reba uburyo abantu bo muri Guinea Bissau bakunda umuhungu wabo."

Nyuma yatunguranye ashyira ifoto hanze yicaye ahantu mu cyumba cyuzuyemo amafaranga menshi cyane ndetse nawe ayakandagiyemo, bikavugwa ko ari amafaranga akoreshwa muri iki gihugu cya Guinea Bissau, amakuru yo avuga ko ifoto yafatiwe mu cyumba yari acumbitsemo.

Ifoto ya Diamond yicaye mu mafaranga yavugishije benshi