Insengero zirafunze ariko hari abazirinda, amatara aracyacanwa-Rutayisire avuga ku maturo muri iki gihe

Insengero zirafunze ariko hari abazirinda, amatara aracyacanwa-Rutayisire avuga ku maturo muri iki gihe

Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora Itorero rya Abangilikani Paruwasi ya Remera avuga ko atemeranya n’abanenze amatorero n’amadini ari kwaka amaturo n’icya cumi muri ibi bihe, akavuga ko nubwo insengero zifunze ariko hakiri ibikenerwa bisaba amafaranga nko kuzirinda, amatara yazo n’ibindi.

Yabivuze mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke avuga ko ashyigikiye kimwe cyagiye kigarukwaho ko amadini n’amatorero muri iki gihe akwiye gufasha abayoboke bayo basanzwe batunzwe no guca inshuro.

Avuga ko n’ubusanzwe mu itorero rye basanzwe bafite uburyo bwo gufasha abatishoboye kuko bagira amatsinda abitaho.

Ubwo insengeo n’amadini byabuzwaga gukomeza amateraniro kubera icyorezo cya COVID-19, amwe mu matorero arimo na ADEPR rifite abayoboke benshi mu Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutura burimo ubwo kwifashisha ikoranabuhanga rya Mobile Money ndetse na Banki.

Bamwe mu banyarwanda barimo n’abasanzwe ari abayoboke muri aya madini banenze iyi myitwarire y’amatorero asaba abakristo gutura mu bihe nk’ibi abantu batava mu rugo, nka Hon Bamporiki Edouard wavuze ko ahubwo igihe nk’iki abashumba bari bakwiye gutunga intama.

Pasiteri Antoine Rutayisire aganira n’Umuseke, yavuze ko abanenze ariya madini hari ibyo birengagije kuko hari ibikorwa bisanzwe bikorwa n’amatorero bikenera amafaranga kandi ko bitigeze bihagarara.

Ati “Mwibuke ko nubwo insengero zafunzwe ariko amatara aracyacanwa, amazi aracyakoreshwa kandi dufite n’abazamu duhemba, nge nshyigikiye ko amaturo akomeza gutangwa n’icyacumi kigatangwa.”

Uyu mupasiteri usanzwe anatanga ibiganiro bigakunwa na benshi, avuga ko abanenze ariya matorero hari ikindi birengagije kuko bavugaga ko muri ibi bihe abantu badakora batabona icyo batura, we akavuga ko nubwo basabwe kuguma mu rugo ariko bakomeje gukora kandi ukwezi nigushira bakazahembwa nk’ibisanzwe.

Muri Omega Church bo ngo abatura baribwiriza ntibabyibutswa

Pasiteri Karingirwa Liliose Tayi uyobora OMEGA Church we avuga ko batigeze basaba abayoboke babo gutura cyangwa gutanga icya cumi kuko ubusanzwe nta muntu utura kuko yabibwirijwe.

Uyu mupasiteri uterura ko abayoboke babo na bo bagomba gutura, byumvikana ko ashyigikiye ko abakristo bakomeza gutura kabone nubwo batajya gusenga.

Ati “Ntabwo icya cumi ari icy’umushumba ahubwo ni ishimwe umuntu aha Imana. Umuntu utura cyangwa agatanga icya cumi kuko babivuze uwo ashatse yanabyihorera.”

Pasiteri Liliose avuga ko ubwo mu Rwanda hangira ibihe nk’ibi bidasanzwe, itorero OMEGA Church yihutiye kureba abakene bari muri iri torero ndetse n’abandi basanzwe ari ba nyakabyizi kugira ngo bafashwe.

Muri Islamu ho basabye abayoboke gufasha abo baturanye batishoboye

Mufti w’u Rwanda, HITIMANA Salim avuga ko bo nk’idini risanzwe ryita ku batishoboye baba abo mu idini cyangwa abo hanze yaryo ari na byo bashyize imbere mu bihe nk’ibi.

Ati “Twasabye abayoboke bacu gufasha abantu baturanye na bo badafite ibyo kurya kugira ngo na bo babone ibyo kurya.”

Mufti HITIMANA avuga kandi ko idindi ryabo na ryo rizagira icyo rikora ku bayoboke baryo ndetse n’abandi badafite aho bakura muri iki gihe.

Ati “Ntituzafasha abasilamu gusa twe tuzafasha Abanyarwanda bose babaye.”

Ubwo amadini n’amatorero yari atangiye gushyiraho uburyo bwafasha abayoboke bayo gukomeza gutura no gutanga icya cumi, Ikigo k’Igihugu k’Imiyoborere RGB cyayasabye kubihagarika ahubwo agashyiraho uburyo bwo kwegera abakristo muri ibi bihe.