Intambara yeruye ikomeje gututumba hagati y'Ubushinwa n'ubuhinde,PM Modi yahize kwihorera byanze bikunze

Intambara yeruye ikomeje gututumba hagati y'Ubushinwa n'ubuhinde,PM Modi yahize kwihorera byanze bikunze

Ni ubutumwa Minisiti w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje nyuma y’uko abasirikare be barenga 20 bishwe n’ingabo z’u Bushinwa mu mirwano iherutse kubera ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.

Narendra Modi yavuze ko u Buhinde bwakoze uko bushoboye kugira ngo bwirinde intambara yeruye n’u Bushinwa ariko u Bushinwa bubifata nk’intege nke.

Ati: “Twakoze uko dushoboye kugira ngo dukorana na buri muturanyi wacu mu mahoro. Nta muntu n’umwe tujya dushotora. Ariko nanone ku rundi ruhande, ntidushobora kugira uwo twemerera ko ahirahira ngo avogere ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu cyacu. Ndashaka kubwira abatuye iki gihugu ko ntashobora kwemera ko ubuzima bw’abasirikare bacu baherutse kwicwa buba impfabusa.”

Avuga ko ubumwe n’ubusugire bw’u Buhinde ari ibyo by’ingenzi kurusha ibindi byose agomba guhagararaho kandi ngo nta muntu cyangwa igihugu cyabuza u Buhinde kubirinda.

Yemeza ko u Buhinde bushaka kandi buharanira ko amahoro asagamba, ariko akemeza ko uwo ari we wese uzabukora mu jisho agomba kuzitegura ingaruka zabyo.

Ati: “ Dufite uburyo bwiza kandi buboneye bwo gusubiza uwo ariwe wese wadushotora. Ariko ntitwanduranya. N’ubwo ari uko bimeze ariko, ndagira ngo mbwire abaturanyi bacu ko umuntu wese uzahirahira agashaka kudukora mu jisho tuzamusubiza mu buryo buboneye kandi buremereye.”

Ubuhinde n’u Bushinwa bumaze igihe kinini bafitanye ikibazo gishingiye ku mipaka ibaganya ndetse mu minsi miki ishize ingabo z’ibihugu byombi zararasanye hapfa abasirikare barenga 20 ku ruhande rw’u Buhinde.