Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda neza zagaragaye ku butaka bw’u Burundi zinaniwe cyane

Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda neza zagaragaye ku butaka bw’u Burundi zinaniwe cyane

Inyeshyamba zitaramenyekana umutwe zikomokamo, zari zifite imbunda, zivuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda, zahungiye mu Burundi nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana bivugwa ko ari abasirikare b’u Rwanda.

Mu ntara ya Cibitoke niho hagaragaye izi nyeshyamba zavugaga Ikinyarwanda zifite intwaro,aho zabonywe n’Abarundi mu nkengero z’ishyamba rya rya Kibira kuva kuwa mbere taliki ya 08 Mata uyu mwaka wa 2019.

Izi nyeshyamba zari zitwaje imbunda kandi zivuga ikinyarwanda zabonetse hafi y’ikigo cya gisirikare cyo mu Ruhororo, komine Mabayi iherereye muri Cibitoke.

Ibinyamakuru byo mu Burundi byavuze ko izi inyeshyamba zakubiswe inshuro n’abasirikare b’u Rwanda mu cyumweru gishize gusa nta makuru na make Umuryango dukesha iyi nkuru ufite y’uko ingabo z’u Rwanda ziheruka kurwana n’inyeshyamba.

Andi makuru aturuka I Burundi avuga ko izi ngabo zageze muri iki gihugu zifite umunaniro mwinshi kandi zambaye imyambaro ya gisirikare. Amakuru yemeje ko abo basirikare ari ab’umwe mu mitwe ya gisirikare usanzwe urwanya leta y’u Rwanda.