Irambona wasinyiye Kiyovu yatanze umuti w'ibibazo yasize muri Rayon Sports

Irambona wasinyiye Kiyovu yatanze umuti w'ibibazo yasize muri Rayon Sports

Myuganiro wahoze ari uwa Rayon Sports ukina ku ruhande rw’ibumoso, Eric Irambona, ubu uri muri Kiyovu  Sports mu buryo bweruye, asanga kugira ngo muri Rayon Sports hagaruke umwuka mwiza ari uko abayiyobora bakwicara bagasasa inzobe bagakemura ibibabo biri hagati yabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n'umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko ubuyobozi buri ho muri iki gihe bwagombye kwegera ubwo bwasimbuye bakaganira, bakarebera hamwe isooko y’ibibazo biri mu ikipe bityo bigakemurwa.

Ati: “Inama naha Rayon Sports ni uko nk’umuryango bakicara bakaganira kandi nizeye ko bizakemuka mu gihe gito kiri imbere.”

Avuga ko afite ikizere  ko abakinnyi n’abayobozi ba Rayon  ndetse n’abafana bayo bazongera bakunga ubumwe bagakomeza gukunda no gufana ikipe yabo.

Yizera ko Rayon Sports izakomeza kuba ikipe ikunzwe mu Rwanda kandi igatsinda no mu mahanga.

Irambona yazamukiye muri Rayon Sports iba mu Karere ka Nyanza.  Nyuma yaje gutizwa AS Muhanga. Eric Irambona yamaze gusinyira Kiyovu SC amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.

Ni umukinnyi w’imyaka 28 akaba yari asanzwe ari  kapiteni wa kabiri wa Rayon Sports yungirije Eric Rutanga Alba bakina ku mwanya umwe.