Iranzi Jean Claude ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Iranzi Jean Claude ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Amezi 6 ikipe ya Rayon Sports yatije Iranzi Jean Claude mu Misiri mu ikipe ya Aswan Sporting Club arashize, iyi kipe ivuga ko uyu mukinnyi agomba kugaruka mu Rwanda agafatanya n’abandi kwitegura shampiyona.

Mu mpera za Mutarama 2020 ni bwo Iranzi Jean Claude nyuma y’igeragezwa yarimo akora mu Misiri iyi kipe yamutije muri Aswan Sporting Club mu gihe cy’amezi 6.
Iyi kipe yari yumvikanye na Rayon Sports ko nishima uyu mukinnyi, nyuma y’amezi 6 bazavugana na yo bakaba bagura amasezerano y’umwaka asigaraniye Rayon Sports.

Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunzia Jean Paul yavuze ko Iranzi Jean Claude agomba kugaruka mu Rwanda kuko iyi kipe itigeze ibabwira ko imukeneye.

Yagize ati“Iranzi ni umukinnyi wacu, turavugana umunsi ku munsi. Igihari ni uko nyuma yo gusoza amezi 6 twamutije muri iyi kipe agomba kugaruka mu Rwanda akaza mu bandi. Twari twumvikanye ko ikipe nimushima izatuvugisha ikaba yagura amasezerano, kugeza uyu munsi rero ntabwo iragira icyo itubwira.”

Yakomeje avuga ko n’umukinnyi na we yifuza kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe amaze mu Misiri.

Yagize ati“ni umukinnyi wacu na we ubwe arifuza kugaruka. Imipaka nifungura ndakeka azahita aza nta kibazo.”

Yavuze kandi ko uretse iyi kipe ya Aswan Sporting Club bamutijemo nta y’indi babonye yaba ibasaba uyu musore.

Tariki ya 15 Mutarama 2020 ni bwo Iranzi Jean Claude yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu mu igeragezwa ry’ibyumweru 2 muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere.

Iranzi Jean Claude yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize nyuma yo gutandukana na APR FC yari imaze kumwirukana.