Iranzi Jean Claude yavuze itandukaniro rya APR FC na Rayon Sports amaze kubona

Iranzi Jean Claude yavuze itandukaniro rya APR FC na Rayon Sports amaze kubona

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Iranzi Jean Claude yemeza ko Rayon Sports na APR FC ari amakipe abiri atandukanye, ngo uretse kuba ahuriye kuguhanganira ibikombe naho ibindi aratandukanye yaba imiyoborere no mu bafana.

Iranzi Jean Claude yinjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2019, hari nyuma y’uko atandukanye na APR FC imwirukanye.

Nyuma yo gutsinda ibitego 2 Iranzi Jean Claude yavuze ko aya makipe uko ari abiri atandukanye, gusa yose akaba ari amakipe meza buri mukinnyi wese yakwifuza gukinira.

Yagize ati“ni amakipe abiri kandi meza, ari APR FC nayigiriyemo ibihe byiza, Rayon Sports nizeye ko nzayigiriramo ibihe byiza. APR FC ni APR FC ifite uburyo ikoramo ibintu byayo, uburyo itegura imikino yayo n’uburyo iyoboye, Rayon Sports ifite uburyo itegura imikino yayo ni ibintu biba bitandukanye, ntabwo nakubwira ko ari ibintu bimwe ariko ni amakipe atandukanye kuko ni amakipe aba ahanganye, abafana cyane cyane bakunda kugira ibintu by’intego bidutera imbaraga ku buryo natwe tuvuga ngo ntabwo APR FC igomba kudutsinda, abari muri APR FC bakavuga ngo Rayon ntidutsinda.”

Avuga ko ari ikintu cyiza cyane kuko biryoshya umupira w’amaguru ugasanga buri gihe barakorera ku ntego.

Iranzi kandi yakomoje ku bihe byiza yagiriye muri APR FC, aho yavuze ko azakumbura cyane abafana bayo ndetse n’abakinnyi yasizeyo.

Yagize ati“ikintu nzayikumburaho njyewe ndi umuntu usabana, ahanini haba harimo abakinnyi mfata nka barumuna banjye b’inshuti zanjye, ngomba kubakumbura, ikindi APR FC ni ikipe isabana uretse n’abakinnyi n’abayobozi ni abantu basabana, nzabakumbura cyane.”

Gusa ngo yishimira ko n’ubwo yavuye muri APR FC yagiye muri Rayon Sports nayo ifite umuryango mugari, isabana ikanereka urukundo buri umwe wese uyirimo.

Iranzi Jean Claude yakiniye amakipe atandukanye yaba hano mu Rwanda nka Kiyovu Sports, APR FC na Rayon Sports arimo, hanze y’u Rwanda yakiniye Toplcany yo muri Slovakia ndetse na Zesco United yo muri Zambia.