Isake yitwa Maurice yajyanywe mu rukiko n'abaturanyi bayishinja guteza urusaku

Isake yitwa Maurice yajyanywe mu rukiko n'abaturanyi bayishinja guteza urusaku

Iyi Sake nyirayo yayise Maurice,Isake yitwa Maurice yabaye ikibazo gikomeye kubaturanyi kubera ko buri Munsi mu gitondo cya Kare ibyuka ibika.

Kurubu abaturanyi ba nyiri iyi sake bajyanye ikirego mu rukiko bayishinja guteza urusaku mu gace ko mu bufaransa kitwa Oléron.

 Nyir'Isake umukecuru witwa Corinne Fesseau Ari imbere y'urukiko yavuze ko "isake ye ikora ibyo Andi masake akora",Abajyanye Isake Maurice na Corinne mu rukiko ntibigeze bagera mu rukiko rwa Rochefort kuri uyu wa Kane ubwo uru rubanza rwabaga gusa iyi sake yatangiye kwamamara cyane kw'Isi ishyigikiwe cyane n'aborozi ndetse n'izindi nkoko nyinshi zari hanze zaje kumva urubanza rwa Maurice