Ishimwe Kevin arashinjwa guta umugore we amusiganye umwana w'ukwezi kandi arwaye

Ishimwe Kevin arashinjwa guta umugore we amusiganye umwana w'ukwezi kandi arwaye

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na APR FC, arashinjwa na Ingabire Firadaus uzwi ku izina rya Kayc, guta inshingano zo kwanga gutanga indezo ku mwana babyaranye ufite igihe cy’amezi abiri gusa.

Abakinnyi b’umupira w’amaguru ku isi, bari mu babarirwa mu byamamare, cyane ko bari mu bakurikirwa na benshi ku isi bitewe nuburyo baba bakunzwe kubera umwuga bakora.

 

Muri uko kwamamara kwabo, hari abo bikoresha amakosa, ugasanga bisanze mu bikorwa bimwe na bimwe bidakwiye, kandi hari n’ababa baramaze gukora umuryango (barashatse abagore, baranabyaye).

Iyo ugeze iwacu mu Rwanda, usanga abakinnyi b’umupira w’amaguru bakunze kugarukwaho kenshi mu itangazamakuru bitewe nuko bari muri bwa bwoko bw’ibyamamare, ariko byagera ku bakinnyi bahembwa agatubutse bikaba akarusho.

Ikinyamakuru FanClub dukesha iyi nkuru yifuje kumenya impamvu nyakuri yatumye Ishimwe Kevin ukinira ikipe ya APR FC, atandukana n’uwahoze ari umugore Ingabire Firadaus (Kayc), cyane ko aba bombi bari basanzwe baranagiranye isezerano imbere y’Imana ko bazabana akaramata.

Kayc yasobanuye impamvu nyirizina yatumye aba bombi batandukana, ndetse umugore agafata icyemezo cyo gusubira iwabo mu rugo ku babyeyi be bombi.

Ati:“Yarifashe aragenda ntacyo twapfuye. Yansiganye umwana w’ukwezi kumwe kandi anarwaye. Gutandukana si ikibazo, ikibazo ni uguta inshingano zo kurera umwana.”

Nyuma y’ibi kandi, Kayc yakomeje avuga ko umuntu mwabyaranye ndetse mugasezerana imbere y’Imana uba ukwiye kumwubaha nkuko uba warabirahiriye imbere y’Imana.

Mu gahinda kenshi, uyu mubyeyi w’abana babiri ariko bose batari aba Ishimwe Kevin, yakomeje anenga n’uwo yita ko yari umugabo we, ko mbere yuko babana yabanje kumuhisha akazi akora ko gukina umupira w’amaguru.

Ati yampishe akazi ke

“Namenye ko Kevin ari umukinnyi tumaze kubana mu nzu. Yari yarampishe akazi akora, wasanga yari amfiteho izindi gahunda ntaramenya kugeza ubu.”

Uretse uku kudakora inshingano kandi, hiyongereyaho ko Kevin ngo akomeje kugerageza amarangamatima ya Kayc, amwoherereza za videwo ari kumwe n’abandi bakobwa, agamije kugerageza amarangamutima ye.

Ubundi mu muco, kuba umugore n’umugabo basezeranye, bageraho bagatandukana, si igitangaza, ahubwo icyangombwa kiba ari ukuzuza inshingano kurera umwana babyaranye kuko umwana aba ari umuziranenge.

Ibi bije nyuma ya Niyonzima Seif nawe watandukanye n'umugore we wa mbere babayaranye umwana ubu akaba agiye gushaka undi mugore.

Muri Kenya yatsinze igitego agitura umugore we..