Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo ryitandukanyije n’imikorere y’abo kuri Radio 10(Urukiko)

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo ryitandukanyije n’imikorere y’abo kuri Radio 10(Urukiko)

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bakora ibiganiro bya Sporo mu Rwanda (AJSPOR/Association des Journalistes Sportifs du Rwanda) ryatangaje ko ryitandukanyije n’imikorere ya bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo kuri Radio 10 ngo kuko idakurikiza amahame agenga itangazamakuru ry’umwuga.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri shyirahamwe, ryagarutse ku biganiro byakunze guhuza iri shyirahamwe ndetse n’abafite aho bahuriye na Siporo n’Itangazamakuru mu Rwanda nk’iyo ku wa 12 Ugushyingo 2020 yari irimo Minisiteri ya Siporo, RGB, OGS, MHC, RURA na RMC.

Iri tangazo rivuga ko abitabiriye iriya nama baragarutse ku mvugo zidakwiye zikoreshwa mu biganiro bya Siporo by’umwihariko ibitambuka kuri Radio 10.

Ngo ku wa 03 Ukuboza 2020, RMC yagiranye inama n’abanyamakuru ba Siporo na bwo bagaruka ku biganiro bya Radio 10 ngo byumvikanyemo amakosa y’umwuga ashingiye ku kudatandukanya ibitekerezo bwite by’umunyamakuru n’ibimenyetso bifatika.

Na none kandi ngo muri iyi nama bavuze ko Abanyamakuru b’iriya radio baranzwe no kubogama mu biganiro byabo, gukwirakwiza ibihuha no gukoresha imvugo isesereza inibasira bamwe.

AJSPOR ivuga ko yakomeje guhwitura bariya banyamakuru banarezwe n’abantu banyuranye muri RMC ndetse ngo bamwe banabisabira imbabazi.

Iri shyirahamwe rigaragaza ingamba zagiye zifatwa kuri biriya bibazo, rikavuga ko amakosa yakozwe n’Abanyamakuru ba Radio 10 ari bo Samuel Karenzi na Kalisa Bruno bombi bari muri iri shyirahamwe ndetse na Kazungu Clever na Biganiro Antha batari abanyamuryango, bihabanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’intego za AJSPOR.

Iri tangazo rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, AJSPOR yitandukanyije n’imikorere idakurikiza amahame y’umwuga iranga aba banyamakuru kuko idahesha ishema AJSPOR ndetse AJSPOR ikibutsa ko iyi mikorere itagomba kuyitirirwa.”

Iri shyirahamwe ryaboneyeho gushimira abanyamakuru bakora kinyamwuga, inashishikariza n’abandi bose kuyoboka uwo mujyo.

ITANGAZO RYOSE :