Israel: Yifashishije Avoka Umugabo ajya muri Banki 2 zikomeye yiba akayabo k'amapawundi

Israel: Yifashishije  Avoka Umugabo ajya muri Banki 2 zikomeye  yiba akayabo k'amapawundi

Umunya Israel yakoze agashya yinjira mu mabanki 2 akomeye muri Israel aziba akayabo k’ibihumbi birindwi by’amapawundi aho yabeshyaga abakozi bazo ko afite gerenade mu mufuka kandi ari avoka bikarangira bamuhaye ayo yasabye kubera ubwoba.

Uyu mugabo w’imyaka 47 utavuzwe amazina,yinjiye muri Banki abwira umukozi wayo ati "Shyira amafaranga muri gikapu vuba cyangwa nturitse iyi gerenade".

Uyu mukozi abonye akoze mu mufuka yahise ashyiramo akayabo,uyu mugabo w’umujura ahita yigendera.

Uyu mugabo yitwaje avoka y’umukara yibye mu mabanki abiri yose aho yasabaga abakozi bazo guhitamo kumuha amafaranga cyangwa agaturitsa gerenade birangira bayamuhereje aracika.

Nkuko ikinyamakuru Times of Israel cyabitangaje,uyu mugabo yafataga iyi avoka y’umukara agakanga abakozi ba banki ko ari gerenade agiye kuyituritsa,bikarangira bamuhaye amafaranga akigendera.

umwe mu bantu barimuri imwe muri aya mabanki yafashe amashusho ayahereza Polisi biyifasha gufata uyu mugabo wari umaze kubona akayabo mu mayeri.

Uyu mugabo wibye izi banki zo mu gace kitwa Beersheba mu majyepfo ya Israel,yahigishijwe uruhindu na polisi baza kumufata amaze kwiba banki ya kabiri nibwo bamusanganye iyi avoka y’umukara yitwazaga akanga abakozi ko ari gerenade,bakamuha amafaranga.