Issa Bigirimana mu marembo yinjira muri Rayon Sports

Issa Bigirimana mu marembo yinjira muri Rayon Sports
5qmedias

Rutahizamu w’ikipe ya APR biravugwa ko agiye kwerekeza muri Rayon Sports nyuma yo kujya mu bihano yasaba imbabazi ntazihabwe Isaa Bigirimana arifuzwa na Rayon kugira ngo asimbure Ismaila Diarra waguzwe n'ikipe yo muri Algeria.

Amakuru dukesha RuhagoYacu avuga ko ibiganiro byo kwerekeza muri muri rayon Sports aka Gikundiro bigeze kure.

Byose bias nkaho byarangiye ku mpande zombi, igisigaye kumvikanwaho ari umushahara yajya ahabwa ku kwezi, aho ashaka kujya ahabwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda yaba make agahabwa 700,000.

Issa Bigirimana ni rutahizamu mwiza, Rayon Sports ibona wagira icyo ayifasha nyuma yo kugura Kouame Brou Stephane wo muri Côte D’ivoire. Bigirimana yatsinze ibitego bine mu mikino 11 yahuyemo nayo ari muri APR FC.

Issa Bigirimana wahagaritswe na APR FC mu kwezi gushize ubwo iyi kipe ya gisirikare yahuraga na Police FC mu gikombe cy’Amahoro, yasabye imbabazi ariko ntiyigeze asubizwa mu kibuga kugeza irushanwa rirangiye, APR Fc ibaye iya gatatu.

Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda mu mwaka w’imikino 2014/15, yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya LLB S4A mu Burundi, kuri ubu yasoje amasezerano ye mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Rayon Sport ikaba yifuza abandi bakinnyi  yifuza barimo Mudeyi Suleiman wa Musanze FC, umwe mu bakinnyi beza bo hagati bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino ndetse kuri ubu uri gukoreramo imyitozo,ndetse na myugariro wa Etincelles FC, Kayigamba Jean Paul.

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com