Itsinda rya Trump ryahishuye icyatumye atsindwa amatora

Itsinda rya Trump ryahishuye icyatumye atsindwa amatora

Tony Fabrizio wari ukuriye itsinda rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora ku ruhande rw’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize hanze inyandiko igaragaza ko gutsindwa k’uyu mugabo kwaturutse ahanini ku buryo yasuzuguye icyorezo cya COVID-19 ntashyireho ingamba zihamye zo kukirwanya mu gihugu.

Muri iyi nyandiko y’amapaji 27, Tony Fabrizio agaragaza ko gutsindwa kwa Trump ntaho guhuriye no kuba yaribwe nk’uko yakunze kumvikana kenshi abivuga.

Mu bushakashatsi buto uyu mugabo yakoze yavuze ko yasanze muri Leta 10, abatoraga baragenderaga cyane ku bijyanye n’ingamba buri mukandida afite mu kurwanya COVID-19 kandi ko Joe Biden yari afite abamushyigikiye benshi kuri iyi ngingo.

Abatora benshi ngo bari bashyigikiye ko hashyirwaho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa mu gihe Trump we atabikozwaga kandi akaba yaragiye yumvikana kenshi anenga abakambara.

Ubu bushakashatsi Tony Fabrizio yabukoreye muri Leta ya Arizona, Georgia, Michigan, Pennsylvania, Wisconsin, Florida, Iowa, North Carolina, Ohio na Texas. Muri izi Leta zose ngo Biden yagaragaraga nk’ufite ubushobozi bwo guhangana na COVID-19 kurusha uko Trump yabikora yongewe gutorwa.

Iyi nyandiko igaragaza ko 65% by’abari baratoye Donald Trump byageze mu matora yo mu 2020 baramaze kumutera icyizere.

Kugaragaza ingamba zishikamye zo guhangana na COVID-19 ngo biri mu byatumye Joe Biden arushaho kugirirwa icyizere n’Abanyamerika, bituma ku wa 03 Ugushyingo 2020 ahigika Donald Trump atorerwa kuyobora Amerika.