Iyo abantu ari abafana nk’aba rayon, ab’arsenal,…usanga bakundana, tubyigane- Min Munyangaju

Iyo abantu ari abafana nk’aba rayon, ab’arsenal,…usanga bakundana, tubyigane- Min Munyangaju

Nyuma yo gutangiza  Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abakinnyi,  abatoza n’abafana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyabereye ku  Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi,  Minisiri wa Siporo Aurore Memosa Munyangaju yasabye aba ‘sportifs’ kwimakaza urukundo n’amahoro . Yavuze ko abafana nk’aba Rayon, Arsenal, real Madrid ari urugero rwiza.

Yasabye abafite aho bahuriye na siporo bose kwimakaza indangagaciro zirimo urukundo, amahoro, ubumwe n’ibindi byose bihuza abantu bigatuma badatandukira ngo babe bagirirana nabi hagati yabo.

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju avuga ko abantu bimakaje ziriya ndangagaciro byatuma nta ngengabitekerezo ya Jenoside yazongera kuba mu Rwanda.

Minisitiri avuga ko siporo ifasha igihugu guteza ikagira umuyoboro itanga.

Ati: “By’umwihariko nk’aba sportif bahuzwa na byinshi ariko na siporo ikagira umuyoboro mu guteza imbere igihugu binyujijwe mu mahoro no gutanga urukundo. Iyo abantu ari nk’abarayon, cyangwa bafana Arsenal cg Real Madrid uba usanga bakundana rero byaba byiza rero n’abantu bagaragaje urukundo nk’Abanyarwanda, Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri Siporo.”

Buri mwaka Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda bategura irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rigategurwa kandi rigakorerwa mu mashyirahamwe atandukanye y’imikino. Uyu mwaka ntirizaba kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Icyumweru cyo kwibuka aba sportif  bazize Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 01 kizageza tariki ya 06 Kamena 2020.

Yashyize indabo ku rwibutso