Iyo numvise abambeshyera ndanezerwa, ubwo se narakarira ibigoryi? Pastor Mpyisi avuga ku bamuhimbira ibyo atavuze

Iyo numvise abambeshyera ndanezerwa, ubwo se narakarira ibigoryi? Pastor Mpyisi avuga ku bamuhimbira ibyo atavuze

Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye byanze bikunze bahura n’ubutumwa butandukanye bukunze gukwirakwizwa bivugwa ko ari amagambo bwite ya Pastor Ezra Mpyisi. Hari ababifata nk’ukuri abandi bakabifata nk’ibintu by’ibihimbano. Umukambwe Pastor Mpyisi yavuze ukuri kwabyo anahishura byinshi byerekeye ubuzima bwe.

Ibi uyu mukambwe w’imyaka 97 y’amavuko yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ba RBA bamusuye iwe mu rugo, baganira kuri byinshi bitandukanye byerekeye ubuzima bwe.

Mu kiganiro kirambuye, umunyamakuru yakomoje ku bintu bikunze kumuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga nka za Facebook na WhatsApp, amubaza niba koko ariwe uba wabivuze.

Umukambwe Mpyisi utajya urya iminwa cyangwa ngo ace ku ruhande kabone n’iyo yaba abajijwe ikibazo gikomeye, yavuze ko ibimuvugwaho ari byinshi gusa ashimangira ko haba harimo iby’ukuri ndetse n’ibihimbano.

Yagize ati “Hari ibyo bambeshyera, hari n’ibyo bamvuga ari ukuri. Iyo numvise hari abamvuga gutyo ndanezerwa ahubwo. Ibintu bikubeshyera, ibyo bisazi wowe uri muzima wararakarira ibigoryi? Nawe waba ubaye ikigoryi.”

Pastor Mpyisi akomeza ashimangira ko kuba bamuvuga rimwe na rimwe banamubeshyera bitamucira umwenda ngo kuko hari n’igihe abamubeshyera ari abo mu madini.

Ati “Nta kindi bavuga. Maze no mu madini baramvuga, ariko ikinezeza ni uko bavangavanga.”

Muri iki kiganiro Pastor Mpyisi yanakomoje ku ngeso mbi yigeze kubamo mu gihe cye cy’ubusore zirimo kunywa inzoga ariko avuga ko yishimira ko yazigobotoye zitaramubata.

Ati “ Nanyweye inzoga igihe kiragera ndazireka. Burya Satani agira ibyiza nawe! Abantu baranywaga bakaba umwe ariko nyuma bakangana, ariko n’ubu niko biri. Inzoga ni mucyurabyago si mucyurabuhoro.”

Yanahishuye ko mu busore bwe yabaye no mu ngeso zo gukururana n’inkumi, ariko nyuma Yesu aza kumutabara amuvanamo anamuvura ibikomere yagize.

Ati “Nari agasore keza ntabwo ari nk’ubu. Agasore keza ariko gashaka kwiruka inyuma y’abakobwa [.....] Ubu uraganira n’inkovu cyakora igisebe cyarakize. None se wavukira muri ibyo ngibyo ugakora iki? Ariko ugera igihe Yesu akakuvura.”

Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 97 y’amavuko, ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bafite amateka akomeye mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi. Umukambwe Mpyisi anafite ubunararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami by’umwihariko, kuko yari n’umujyanama w’Umwami Mutara III Rudahigwa wasimbuwe na Kigeli V Ndahindurwa waguye muri Amerika. Kigeli V Ndahindurwa nawe yaje kumugira umujyanama we.

Ezra Mpyisi aganira na Gerard Mbabazi umunyamakuru wa RBA