Iyo umuntu apfuye akitsamura akazuka ajye yegera ivuriro kuko iyo yitsamuye bwa kabiri biramuhitana-Theodore asubiza Rayon n'izindi kipe zifuza Babuwa

Iyo umuntu apfuye akitsamura akazuka ajye yegera ivuriro kuko iyo yitsamuye bwa kabiri biramuhitana-Theodore asubiza Rayon n'izindi kipe zifuza Babuwa

Umuyobozi wungirije mu ikipe ya Kiyovu Sports Theodore Ntarindwa yabwiye Munyakazi Sadate ko yacunga izamu rye neza mbere yo kurota kuzagura rutahizamu Babuwa Samson uheruka gusinyira iyi kipe y’Urucaca avuye muri Sunrise.

Babuwa Samson wahize abandi ba rutahizamu gutsinda ibitego byinshi mu mwaka wa shampiyona utambutse, amaze iminsi bivugwa ko ashobora kuva muri Kiyovu Sports atayikiniye akerekeza muri Tanzania cyangwa imwe mu makipe akomeye mu Rwanda.

Ibi, bikaba byaravuze ahanini ku magambo yatangajwe na Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate wavuze ko Babuwa Samson ari umukinnyi mwiza bityo anakwiriye gukinira ikipe nziza.

Rayon Sports iracyemeza ko Kimenyi Yves akiri umukinnyi wayo, ngo yari ifite gahunda yo gukoresha uyu munyezamu kugira ngo ibone Babuwa maze yongereho amafaranga make yaha Kiyovu Sports.

Abajijwe kuri ibi, Vice Perezida wa Kiyovu Sports akaba yabwiye Radio 10 ko bitangaje kumva ko hari umuyobozi wavuga ibyo.

Ati: “Nge nabivuga mu magambo make, Iyo umuntu apfuye akitsamura akazuka ajye yegera ivuriro kuko iyo yitsamuye bwa kabiri biramuhitana...”

Ibi uyu muyobozi wungirije wa Kiyovu Sports akaba yabivugaga ahanini ashaka kwerekana ko Rayon Sports nta gihe kinini gishize ivuye mu bibazo byari bimaze iminsi biyivugwamo cyane cyane kuri Perezida wayo Munyakazi Sadate, bityo ko bashyira imbaraga kuri ibyo aho gushaka abakinnyi b’abandi batazabona.

Aha kandi, ikipe ya Kiyovu Sports ibicishije ku rubuga rwa Twitter yongeye kwibutsa abashaka Babuwa Samson ko ari umukinnyi utagurishwa kandi ko azaguma muri iyi kipe kugeza igihe ashoreje ibyamuzanye.

Bati: “Babua Samson, Ni Umukinnyi wa Kiyovu Sports, kandi Ubuyobozii bwayo ntagitekerezo nagito bwigeze bugira cyo kugurisha uyu mukinnyi, kuko impamvu yaguzwe Ntirarangira”.

Babuwa Samson yari amaze imyaka ine akinira ikipe ya Sunrise yo mu Burasirazuba bw'u Rwanda