Iyo wabashije gutera umupira ukagarurwa n’igiti,haba hasigaye amahirwe-Mashami Vincent.

Nyuma yo gutsindwa na Cote d’ivoire Mashami Vincent yanze kugira umukinnyi ashyiraho ikosa,ahubwo arabashimira avuga ko bagerageje kuba bakubise igiti cy’izamu ko icyabuze ari amahirwe gusa.

Iyo wabashije gutera umupira ukagarurwa n’igiti,haba hasigaye amahirwe-Mashami Vincent.
Internet photo

Nyuma yo gutsindwa na Cote d’ivoire Mashami Vincent yanze kugira umukinnyi ashyiraho ikosa,ahubwo arabashimira avuga ko bagerageje kuba bakubise igiti cy’izamu ko icyabuze ari amahirwe gusa.

Mu gihe abafana bakurikiye umukino w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kuri Stade ya Kigali batashye bijujutira uko bamwe mu bakinnyi b’Amavubi bitwaye, Umutoza Mashami Vincent we si ko yabigenje.

N’ubwo ku bafana uyu munyezamu ukinira Free States Stars muri Afurika y’Epfo ariwe nyirabayazana ku gutsindwa kw’Amavubi, Umutoza Mashami Vincent yanze kugira umukinnyi we ashyira mu majwi ahubwo abashimira uko bitwaye.

Aganira n’abanyamakuru yagize ati "Ntabwo narenganya abakinnyi kuko ibyo bagombaga gukora bari babikoze. Burya iyo wabashije gutera umupira ukagarurwa n’igiti, ikiba gisigaye ni amahirwe."

"Nashimira uburyo twabashije kugera ku izamu atari rimwe, atari kabiri, yaba imipira ica ku mpande yaba iya kure, ngira ngo ni ikipe yagaragaje gukura mu mutwe ku rwego ruri hejuru kandi birashoboka ko mu minsi itaha tuzitwara neza."

Mashami watozaga Amavubi umukino wa mbere nk’Umutoza Mukuru, yavuze ko n’ubwo habaye amakosa y’abakinnyi ku giti cyabo, muri rusange batanze byose bari bafite kandi yizeye ko hari amasomo basigaranye azabafasha ubutaha.

Mu itsinda H undi mukino wabaye, Guinea yatsinze Centrafrique 1-0 ikaba ariyo ya mbere n’amanota atandatu, igakurikirwa na Côte d’Ivoire ifite atatu inganya na Centrafrique naho u Rwanda rukaba urwa nyuma nta nota rurabona.