Izindi mpunzi 124 ziva muri Libya ziteguye kuza mu Rwanda uyu munsi

Izindi mpunzi 124 ziva muri Libya ziteguye kuza mu Rwanda uyu munsi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR rikorera muri Libya ryatangaje ko izindi mpunzi 124 ziva muri iki gihugu ziteguye kujya mu Rwanda.

Ubu butumwa UNHCR-Libya yabunyujije kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza izi mpunzi ziri kwinjira mu mudoka nini zigomba kugeza bariya bantu aho bagomba gufatira indege.

UNHCR-Libya iti “Biteguye kugenda, ikiciro cya Kabiri k’impunzi 124 uyu munsi baravanwa mu nkambi iri i Tripoli berekeza mu Rwanda mu nkambi ya Gashora.”

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko izi mpunzi 124 zirimo abakomoka muri Ethiopia, Eritrea, Sudan, Syria no muri Somalia.

Izi mpunzi 124 zije zisanga izindi 66 zaje mu kwezi gushizwe kwa Nzeri ziganjemo urubyiruko zirimo umuto ufite amezi abiri wavukiye mu nkambi zari zirimo muri Libya.

Izi mpunzi 66 zageze ku kibuga k’indege mu ijoro, nyuma yo kwakirwa zahise zijya gutuzwa mu nkambi iri i Gashora mu karere ka Bugesera.

Mu kwezi gushize ubwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Kagame Paul yavuze ko u Rwanda ruzakira neza izi mpunzi kandi zikarindirwa umutekano.

Ubwo ikiciro cya mbere cya ziriya mpunzi zazaga, Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda ryimwe uburenganzira bwo kujya gutara amakuru y’iki gikorwa cyo kuzakira