Jacques wari ufungiye kwa kabuga kubera Ecouter ngo basanze arengana ararekurwa

Jacques wari ufungiye kwa kabuga kubera Ecouter ngo basanze arengana ararekurwa

Umugore we bwa mbere aza kuvuga inkuru y’umugabo we ufungiye kwa Kabuga azira ‘Ecouteur’, yamwise Mugisha Jacques, nyuma twaje kumenya ko amazina ye ari mu byangombwa ari Jacques Munyabarenzi, ngo izina Mugisha yajyaga ari himbwa, yari agiye kumara hafi ibyumweru bitatu afungiye kwa Kabuga ahajyanwa inzererezi, ku wa Gatandatu yararekuwe.

Munyabarenzi avuga yafunzwe avugwaho kwiba utwuma dufasha abantu kumva umuziki bita ‘ecouteurs’ ariko we akemeza ko yarenganaga.

Nyuma yo gufungwa umugore we Jeanette Murekatete yavuze uko byagenze.

Ku wa Gatanu ikibazo cy’umugabo we cyahagurukije inzego zirimo iziharanira uburenganzira bwa muntu n’iz’umutekano ariko bukeye bwaho, ku wa Gatandatu taliki 05 Ukwakira, 2019 Munyabarenzi (wari wiswe Mugisha Jacques) arafungurwa.

Mu kiganiro yagize ati : “Imodoka yamvanye aho nari mfungiye ingeza iwanjye amahoro hanyuma irigendera.”

Umugore we yavuze ko yari yahinduye amazina y’umugabo we abishaka yanga ko igihe inkuru yaba isohotse, abamufashe babigira birebire bakamukura aho yari afungiye kwa Kabuga.

Twabibutsa ko Jacques yatunganyaga imisatsi muri Salon hakaza umuclient ukomeye ngo akahibagirirwa Ecouteurs zibuze niko gufata uyu mugabo baramufunga.