Jimmy Mulisa yahuye na wa mwana bitiranwa ufite impano yo gucuranga

Jimmy Mulisa yahuye na wa mwana bitiranwa ufite impano yo gucuranga

Nyuma y’umunsi umwe yifuje guhura n’umwana bitirinwa amazina yombi bitewe n’impano uyu mwana afite mu muziki, umutoza Jimmy Mulisa yahuye n’uyu mwana yiyemeza guhura n’ababyeyi be akareba icyo yamufasha.

Uyu mwana witwa Jimmy Mulisa, yagaragaye kuri televiziyo Rwanda mu kiganiro Versus cya Lucky Nzeyimana, nyuma ni bwo uyu munyamakuru yashyize amashusho y’uyu mwana kuri Twitter arimo acuranga asaba abantu niba babona azi kuririmba ko bateranya bakamugurira Guitar, ni bwo Jimmy Mulisa yamubonaga agasaba ko bamuhuza na we.

Ku munsi w'ejo Jimmy Mulisa akaba yahuye n’uyu mwana nk’uko yari yabisabye Lucky kubahuza.

Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Jimmy Mulisa yavuze ko uriya mwana yamutunguye ari na yo mpamvu yasabye guhura na we, uyu munsi bakaba bahuriye mu kiganiro.

Yagize ati“uriya mwana yarantunguye, abantu bakomeje kumpamagara babimbaza ariko sinabyitaho, kwa kundi nkunda gukoresha Twitter nabonye amashusho ye nkora comment nsaba Lucky ko yaduhuza, yahise ampamagara ngo nze dukorane ikiganiro.”

Akomeza avuga ko yahahuriye n’uyu mwana bitiranwa, asanga ngo se yari umufana we cyane ari naho akeka ko izina ryavuye, ubu areteganya kuba yahura n’ababyeyi b’uyu mwana akareba icyo yamufasha.

Yagize ati“twahuye, yambwiye ko papa we yari umufana wanjye cyane. Kumufasha ntabwo wenda turi mu nzira zimwe(ruhago n’umuziki), ariko nabonye bamuhaye Guitar nyinshi hari na producer witwa Pastor P yamwemereye kumukorera indirimbo ya mbere, ndimo ndifuza guhura n’ababyeyi be umuntu ngo arebe icyo yamufasha ariko na none maze kuvugana n’ababyeyi be.

Jimmy Mulisa yakinnye umupira ku rwego mpuzamahanga, akinira ikipe ya APR FC mu Rwanda ndetse n’Amavubi, yabaye umutoza aho yatoje amakipe atandukanye arimo APR FC, Sunrise FC ndetse n’ikipe y’igihugu.