Jose Chameleone yaguriye umuryango we inzu muri Amerika [AMAFOTO]

Jose Chameleone yaguriye umuryango we inzu muri Amerika [AMAFOTO]

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda,Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone yaguriye inzu nziza umuryango we mu gace ka Atlanta muri Amerika.

Chameleone yatanze akayabo k’ibihumbi 250 by’amadolari angana n’amashilingi ya Uganda 922,362,500.

Dr Jose Chameleone umaze imyaka myinshi mu muziki,ni umwe mu bahanzi bakize mu gihugu cya Uganda dore ko ahangana na ba Bebe Cool,Bobi Wine n’abandi mu gutunga agatubutse.

Iyi nzu Chameleone yayishyuye ku munsi w’ejo taliki ya 13 Mutarama 2019, ndetse hasohotse amafoto menshi we n’umugore we Daniella bayirimo.

Chameleone yaguze iyi nzu kugira ngo umuryango we uyimukiremo,bifashe n’abana be kwiga muri iki gihugu cy’igihangange ku isi, USA.

Chameleone yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Bayuda,Tubonge,Valu Valu,shida za dunia n’izindi.