Joseph Kabila, Rambo cyangwa ibandi Shina Rambo kuri moto(AMAFOTO)

Joseph Kabila, Rambo cyangwa ibandi Shina Rambo kuri moto(AMAFOTO)

Ejo tariki ya 1 Ukuboza 2019, Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yagereranyijwe na Rambo ubwo yari kumwe n’abamotari mu mugi wa Kinshasa.

Abo mu mugi wa Kinshasa barebaga uburyo Kabila yatwaraga moto aherekejwe na moto, nyuma yo kuva mu modoka yari yamuzanye. Imodoka nyinshi na zo zari zaje kwiyunga n’aba bamotari.

’Rambo! Rambo!’ ni ryo zina Abanyakinshasa bahaye Kabila gusa igisubizo yabahaye cyumvikanye mu buryo bubiri. Yasubije ati: " Shina Rambo". Aya ni amagambo yasanishijwe n’Igiswahili bamwe basobanuye ko yavugaga ko atari Rambo, abandi batekereza ibandi Shina Rambo ryayogoje Nigeria mu myaka y’1990.

Ubwo yari akiri mu modoka atarafata moto