Joseph Ligon yafunzwe afite imyaka 15, afungurwa afite 83

Joseph Ligon yafunzwe afite imyaka 15, afungurwa afite 83
Umunyamerika Joseph Ligon wafunzwe afite imyaka 15 y’amavuko, tariki ya 11 Gashyantare 2021 yafunguwe afite imyaka 83 y’amavuko, aho hari amaze muri gereza imyaka 68.

Nk’uko ibitangazamakuru birimo The Sun bibyemeza, Ligon wavukiye muri Leta ya Pennsylvania yakatiwe igifungo cya burundu mu 1953, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi yakoranye na bagenzi be muri Philadelphia, bose basinze.

 Uyu ni Ligon ubwo yari amaze imyaka igera ku 10 muri gereza

Byageze mu 2012, Urukiko rw’Ikirenga rutegeka ko abana badakwiye gukatirwa igifungo cya burundu, abari baragikatiwe bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko barimo Ligon, bibaha amahirwe yo kugabanyirizwa.

Itegeko ry’Urukiko rw’Ikirenga ryakurikijwe mu 2017, Ligon akatirwa imyaka 35 y’igifungo, iri munsi y’iyo yari amaze muri gereza.

Gusa ntabwo yahise afungurwa, kuko we yakomeje kuvuga ko n’ubwo urukiko rwamuhamije icyaha, we ntacyo yigeze akora nk’uko ibi bitangazamakuru bibivuga.

Umwunganira mu mategeko, Bradley Bridge yakomeje gusaba ko umukiriya we afungurwa kuko yarengeje imyaka y’igifungo, byemerwa mu Gushyingo 2020, ndetse umucamanza wa Philadelohia ategeka ko afungurwa mu gihe kitarenze iminsi 90.


 Ligon ubu afite imyaka 83 y’amavuko

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
1
wow
0