Jules Sentore yaherewe impano na Clarisse Karasira mu gitaramo “Inganzo yaratabaye”

Jules Sentore yaherewe impano na Clarisse Karasira mu gitaramo “Inganzo yaratabaye”

Tariki 4 Nyakanga buri mwaka Jules Sentore yiyemeje gukora ibitaramo ngarukamwaka yise “Inganzo yaratabaye” gihurirana n’umunsi wo Kwibohora, muri uyu mwaka wa 2020 byari ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yari yongeye kugikora.

Mu isaha imwe yari yemerewe na Televiziyo Rwanda ari naho hanyuze igitaramo Jules Sentore yataramiye abakunzi b’umuziki we afatanyije n’umuhanzikazi Clarisse Karasira.

Aba bose bafatanyije n’itsinda Gakondo ndetse na Kesho Band yabacurangiraga cyane ko cyari igitaramo cya muzika ya Live.

Clarisse Karasira waririmbye indirimbo ebyiri asoje umwanya yari yahawe yamenyesheje Jules Sentore ko hari impano yamugeneye ndetse yifuza kumushyikiriza.

Yagize ati”Umwaka ushize mu gitaramo cya mbere cya Sentore nari nzi ko ndi bugeyo nashakaga kumushimira ariko nza kurwara, hari impano nari namugeneye kandi n’ubu ngifite. Ni umwe mu rubyiruko rwaharaniye gukomera ku muco cyane bigafasha n’abandi. Ndashaka kukwereka ko ibyo ukora bidukomeza cyane […]”

Iyi mpano Clarisse Karasira yageneye Jules Sentore yari yanditseho amagambo agira ati” Ni ukukwibutsa ko inganzo yawe ikomeje injishi z’umuco wacu, ikubaka benshi, turagushyigikiye.”

Nyuma y’uyu muhanzikazi, Jules Sentore yahise ahabwa umwanya atangira gutaramira abari bamwiteze mu gitaramo cye.

Yavangaga indirimbo ze n’iz’abandi ariko zivuga ibigwi Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Nyuma y’iminota hafi 30 ari ku rubyiniro uyu muhanzi amasaha ye yarangiye Lucky Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo asezera ku bakunzi b’umuziki bari bakereye gutaramana na Jules Sentore.

Ni ubwa kabiri Jules Sentore yari akoze iki gitaramo nyuma y’icyo yakoze mu 2019 icyo gihe akaba yarahawe inkoni nk’Uragijwe injyana Gakondo mu muryango wa Sentore iyi akaba yarayishyikirijwe na Intore Masamba.