Jules Ulimwengu arerekeza mu Bushinwa ejo kuwa gatanu, na Sarpong amusangeyo nyuma y'umukino wa APR FC

Jules Ulimwengu arerekeza mu Bushinwa ejo kuwa gatanu, na Sarpong amusangeyo nyuma y'umukino wa APR FC

Rutahizamu w’umurundi Jules Ulimwengu yashyize abona ibyangombwa byose byo kujya gukina mu Bushinwa nyuma y’amezi 2 abitegereje, akaba araza guhaguruka i Bujumbura kuri uyu wa gatanu yerekeza kuri uyu mugabane w’Aziya.

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports utarayikiniye umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino, akaba agiye kujya gukora ikizami cy’Ubuzima mu ikipe yitwa Shaanxi Chang’an Athletic yo mu cyiciro cya 2 mu Bushinwa, yagitsinda agasinya amasezerano y’umwaka.

Jules ulimwengu waje avuye muri Sunrise akaba mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe ya Gikundiro yaratsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda, aba n’umukinnyi wa mbere urengeje ibitego 20 mu myaka15 yari ishize, muri shampiyona y’umwaka ushize ubwo yatwaraga n’igikombe ari kumwe na Rayon Sports.

Ulimwengu Jules yashimwe n’iyi kipe yo mu ntara ya Jilin, ikaba izashyura Rayon Sports $55 000 naramuka atsinze ikizami cy’ubuzima ikazamuhemba $200 000 mu mwaka umwe w’amasezerano bitaganyijwe ko agomba gusinya muri iyi kipe ya Shaanxi Chang’an Athletic.

Jules Ulimwengu ari mu bakinnyi bakunzwe cyane n'abakunzi ba Rayon Sports mu mwaka ushize

Ulimwengu Jules yabengutswe n’umwe mu bantu bashakira abakinnyi amakipe yo mu Bushinwa ahanini agendeye ku mibare y’ibitego yatsinze umwaka ushize w’imikino kuko muri rusange mu mikino 34 yakiniye Rayon Sports mu marushanwa yose Jules Ulimwengu yatsinze ibitego 32. Yaje kumwereka iyi kipe iramukunda cyane itangira ibiganiro byo gushaka uko yamugura muri Rayon Sports.

Binongeye kandi uyu mukinnyi akaba akiri muto cyane kuko afite imyaka 20 gusa y’amavuko.

Iyi kipe ishaka kandi no gutwara Michael Sarpong ndetse na Rugwiro Herve, ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bukavuga ko aba bakinnyi badashobora kugenda badasoje imikino ibanza ya shampiyona.

Sarpong we yagombaga kugenda ku wa mbere w’icyumweru gitaha nk’uko amakuru agera kuri FunClub.rw dukesha iyi nkuru abivuga, ariko uyu musore azahaguruka nyuma ya tariki 22 z’ukwezi kwa 12, mu gihe kuri Rugwiro Herve we bitaramenyekana igihe azagendera.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 wa shampiyona irushwa n’umukeba APR FC amanota 3, bakaba basigaje umukino 1 mu mpera z’iki cyumweru bagacakirana muri shampiyona tariki ya 21 Ukuboza uyu mwaka, mu mukino wa rurangiza uzabera kuri Stade Amahoro i Remera uzasoza imikino ibanza.

Jules Ulimwengu yari amaze iminsi akorera imyitozo mu ikipe ya Vital’o mu Burundi. Intamba zari zifuje ko yajya kubafasha mu mikino ya CECAFA ariko nti byakunda ahanini kuko atari azi neza igihe azagira mu Bushinwa.

Nta gihindutse Sarpong azamusangayo nyuma y'umukino wa APR FC

Iyi kipe ya Shaanxi Chang’an Athletic imaze imyaka 3 gusa ishinzwe ikaba ikinira ku kibuga cya Shaanxi cyakira abantu 51 000.

Yasoje ku mwanya wa 9 muri shampiyona iheruka ikaba isanzwe ifite abandi bakinnyi 2 bakomoka muri Africa barimo uwitwa John Owoeri w’umunya Nigeria, n’umukongomani witwa Oscar Taty Maritu.

Jules Ulimwengu azahaguruka i Bujumbura kuri uyu wa gatanu n’indege ya Kenya Airlines agere i Nairobi ku gicamunsi, aho azava yerekeze i Beijing ku mugoroba wo kuri uyuwa gatanu, akahagera ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu mbere yo kwerekeza kuri Xi’an Xianyang International Airport iherereye mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubushinwa.