Kabanda Arbert wari umukozi w’ibitaro bya Byumba witeguraga ubukwe yapfuye mu buryo butunguranye

Kabanda Arbert wari umukozi w’ibitaro bya Byumba witeguraga ubukwe yapfuye mu buryo butunguranye

Kabanda Albert wari usanzwe ari umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) mu bitaro bya Byumba, akaba yaniteguraga gukora ubukwe, uyu munsi bamusanze yapfiriye iwe i Kanombe mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Kabanda Albert ejo yiriwe mu kazi mu karere ka Gicumbi mu bitaro bya Byumva, ku mugoroba w’ejo ataha i Kanombe aho yari asanzwe atuye, mu rukerera rw’uyu munsi ku wa Kabiri bamusanze yapfuye.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumba, Dr Ntihabose Killy Colneille avuga ko ejo yasize nyakwigendera ari mu kazi ari muzima ndetse nta n’igicurane ataka.

Ati “Namusize ari mu kazi ngiye mu nama.”

Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera yari afite ubukwe tariki 02 Gashyantare 2020, akaba yendaga gufata ikiruhuko cyo kwitegura ibi birori yari kuzatangira ejo tariki 22 Mutarama.

Ati “Yari amanutse i Kigali hari ibintu agiye gukurikirana, yaje kwitaba imana mu rukerera.”

Yaburaga iminsi ibiri ngo atangire iki kiruhuko cyo kwitegura ubukwe bwe, akaba yapfiriye aho yari atuye i Kanombe.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Byumba yari amaze igihe gito akoramo, buvuga ko bwababajwe no kubura mugenzi wabo ndetse ko bwifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera.

Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro by’akarere ka Gasabo byo ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.