Kagere Meddie urimo kwandika amateka muri Tanzania ababaje bikomeye Young Africans mu mukino wayihuzaga n'umukeba Simba

Kagere Meddie, rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi  akomeje kwandika amateka muri Tanzania kuko ari  gutsinda ibitego mu mikino yose na none atsinze young Africans igitego 1 muri derby yahuzaga Simba na Young.

Kagere Meddie urimo kwandika amateka muri Tanzania ababaje bikomeye Young Africans mu mukino wayihuzaga n'umukeba Simba

Kagere Meddie, rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi  akomeje kwandika amateka muri Tanzania kuko ari  gutsinda ibitego mu mikino yose na none atsinze young Africans igitego 1 muri derby yahuzaga Simba na Young Africans.

Wari umukino wa Shampiyona yo muri Tanzania aho uyu mukino uhuza abafana benshi ku mpande z'amakipe yombi kuko Stade nini yaho yitwa Wanja wataifa iba yuzuye buri gihe.

Umukino wasanga nkutari bubonekemo igitego kuko Young yakinaga isa nk'ifunga cyane izamu kuko simba yari hejeru cyane ibifashijwemo n'abarutahizamu bakomeye barimo Kagere Meddie bahimbye K14,John Bocco ndetse na Emmanuel Okwi umugande ukinira Simba.

Simba yagiye ihusha ibitego byinshio ariko umunota wa 71 uba nyirantarengwa kuko Okwi yaje guhindura umupira mwiza awutereka ku mutwe wa Kagere Meddie niko guhita aboneza umupira mu rushundura ibyishimo bitaha mu mitima y'abafana ba Simba.

Young Africans yakomeje kwataka ishaka igitego ariko irakibura,umusifuzi yongeraho iminota 4 biranga birananirana,umupira ugiye kurangira nibwo Kagere Meddie yasimbuwe na Haruna Niyonzima umupira urangira mu marira menshi y'abafana ba Young Africans. 

Kagere Meddie mu minsi ishije aherutse no gufasha iyi kipe ya Simba mu mikino ya Total CAF Champions league y’uyu mwaka.